Rubavu: Ni nka Romeo na Juliet! Marina na Yas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro twagiranye n'aba bombi basanzwe ari ababyinnyi b'injyana Gakondo ndetse bakaba n'abakinnyi ba Filime, bagaragaje ko buri wese ari impano ikomeye kuri mugenzi we. Yasin Hamad yagize ati 'Nagombaga kuza nambaye neza cyane kuko nari ngiye guhura n'umukunzi wanjye kuko abakobwa burya banakunda umusore wiyitaho". 

Hamad yakomeje agira ati "Uyu mukobwa ni Queen wo mu kwezi kwa 2, akaba ari na Queen wa 2021, akaba ari n'umukobwa wo muri uru Rwanda, ubwo nanjye ndi Umunyarwanda, ubwo ninjye Mwami wo muri uru Rwanda. Ingoma zose zararangiye hasigaye iyanjye na Marina'.

Nyuma yo kumva aya magambo asize umunyu yavuzwe na Yasin Hamad abwira Marina yihebeye, twabajije Marina icyo kuyarenzaho, avuga ko bimurenze ndetse nawe amwita Umwami anaduhamiriza ko mu mwaka wa 2019, nabwo yamutunguje amagambo meza ariko ngo kuri ubu abigize akarusho.

Yagize ati 'Uyu musore ntabwo njya mumenyera, mu mwaka wa 2019, yambwiye amagambo akomeye amagambo nananiwe kwakira, gusa kuri ubu ambwiye ayarenze arumva ko bindetse'.

Nyuma y'aya magambo atoroshye kumvwa n'umusore utarabona umukunzi, Marina yafashe ururabo yazaniye Yasin arumushyira ku mufuka, ndetse na Yasin amwizeza ko Nyuma y'ikiganiro twari turi kigirana ari bumuhe impano ikomeye.

Mu kiganiro n'aba bombi bahishuye ko bahuye muri 2015, ubwo barimo babyina imbyino za Kinyarwanda. Bagihura kuri buri wese byari ibisanzwe ariko ngo imico ya buri umwe yakururiye undi kuri mugenzi we, kugeza ubu bigeze aho buri wese avuga ko bamaze kubaka ubwami bayoboye bombi.

Marina Liliane Umwamikazi w'umutima wa Yasin

Ubusanzwe Yasin Hamad na Marina bakora ibijyanye n'imideri. Marina afasha abakobwa n'abandi babyifuza gusa neza (Make up maker). Marina na Hamad bahaye ubutumwa urubyiruko rugenzi rwabo, bavuga ko urukundo ruramba binyuze mu kwizerana ndetse ko buri munsi ukwiriye kuba uw'abakundana.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARINA NA YASIN HAMADI BAKUNDANA CYANE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103116/rubavu-ni-nka-romeo-na-juliet-marina-na-yasin-hamad-batweretse-urukundo-rutoshye-bakundana-103116.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)