Umutoza mukuru wa Etincelles FC yeguye , yatangaje impamvu ikomeye itumye afata uyu mwanzuro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021, Umutoza Mukuru wa Etincelles, Umwongereza Calum Shaun Selby, yeguye ku mirimo ye avuga ko impamvu ari uko adahembwa n' iyi kipe yarabereye umutoza.

Uyu mutoza Cyari amaze umwaka umwe agizwe umutoza wa Etincelles FC, aho muri Gashyantare 2020, yasimbuye Bizimana Abdu 'Bekeni'.

Uyu munsi , yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles FC abumenyesha ko yasezeye ku kazi kubera kudahembwa.

Muri iyo baruwa yagize ati 'Njyewe Calum Shaun, Umutoza Mukuru wa Etincelles, mbandikiye uyu munsi ngira ngo negure by'igitaraganya ku nshingano zanjye nk'umutoza mukuru wa Etincelles kuko mwanze kumpemba, simbone n'ubufasha buvuye mu bakoresha banjye. Nahisemo kujya gushakira ahandi.'

Muri Nyakanga 2020 ni bwo Calum Shaun wari wahawe amasezerano azarangirana n'umwaka w'imikino wa 2019/20, yongerewe undi mwaka umwe.



Source : https://impanuro.rw/2021/02/16/umutoza-mukuru-wa-etincelles-fc-yeguye-yatangaje-impamvu-ikomeye-itumye-afata-uyu-mwanzuro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)