Indwara 5 za mbere mu guhitana abantu benshi muri Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri gihugu na buri mugabane bigenda bigira indwara zizahaza zikanahitana benshi muri byo. Ni muri urwo rwego noneho twaguteguriye indwara 5 za mbere mu guhitana benshi ku mugabane w'Afurika.

Indwara 5 zibasiye Afurika zihitana abantu benshi ni izi:

1. Indwara y'umusonga n'izindi zose ziterwa na mikorobi zifata mu nzira y'ubuhumekero nka asima, bronchite.

Izi ndwara icyihutirwa ni ukuzivuza hakiri kare kuko zihitana abagera kuri miliyoni 4.2 buri mwaka. Izi ndwara zikaba ziza ku mwanya wa mbere kuko ibihugu hafi ya byose muri Afurika bifite abarwayi benshi bahitanwa nazo.

2. Virusi ya SIDA (HIV/AIDS)

N'ubwo imibare nyakuri itagaragara bitewe n'uko hari abarinda bahitanwa nayo baratinye kwipimisha, gusa iyi ndwara ihitana abagera muri miliyoni 3.5 mu mwaka. HIV/AIDS n'ubwo ari indwara ikanganye yibasira ubudahangarwa, ubu imiti yongerera umubiri ubudahangarwa iraboneka cyane ku mugabane w'afurika kandi ahenshi itangirwa ubuntu.

Rero ntibikwiye kugutera ubwoba bwo kwipimisha ngo umenye uko uhagaze, kuko nubwo wasanga urwaye, imiti yo kukongerera icyizere cyo kubaho neza ihari kandi iboneka henshi. Kuyirinda bisaba ibintu 3 gusa: (Kwifata, Ubudahemuka n'agakingirizo).

3. Indwara ya malariya

Niba utarayirwara, ushobora kuba warayirwaje. Iyi ndwara ifata abarenga miliyoni 500 buri mwaka, igahitanamo miliyoni zigera kuri 3. Malariya ni indwara iterwa no kurumwa n'umubu wa anophele, ukwirakwiza iyi ndwara. Kuryama mu nzitiramibu iteye umuti buri joro, kwirinda ibihuru n'ibinogo bishobora kurekamo amazi hafi y'aho utuye nibwo buryo bw'ibanze mu kuyirinda.

4. Impiswi

N'ubwo kubyiyumvisha bigoye, nyamara indwara ziterwa n'umwanda zirayogoza muri Afurika, aho ugisanga abibera mu buzima bubi kandi bugoye cyane, zimwe mu ngero ni nk'ahantu hamwe na hamwe usanga impunzi nyinshi n'insisiro zidafite uburyo bwo kurwanya imyanda cg kubuganbunga amazi ku buryo buhagije. Hafi miliyoni 2.2 bapfa bishwe n'impiswi, ni ukuvuga 8% by'abapfa Bose. Isuku niwo muti wa mbere w'iyi ndwara.

5.Igituntu

Igituntu ni indwara iterwa na mikorobi ikibasira cyane abafite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA n'abanywi b'itabi kurenza abandi.Iyi ndwara ihitana abagera kuri miliyoni 2 buri mwaka.

Source:wwww.africadaily.com,www.wikipedia.com

InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Indwara-5-za-mbere-mu-guhitana-abantu-benshi-muri-Afurika.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)