Afite imyaka 23 ariko afite amaze kubyara abana 11 akaba ashaka kugeza ku bana 105 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi udasanzwe ndetse ukiri muto akenshi yagiye yibaruka impanga ariko aza kubyara umwana umwe ariyo mpamvu imibare yahise iba igiharwe yakabaye ari 12 nk'uko abivuga. Christina Ozturk, akomoka mu mujyi wa Moscou mu Burusiya. Yavuze ko akimara guhura n'umugabo we akunda byahebuje yifuje ko nta gihe bazigera bahagarika urubyaro na rimwe kugeza igihe zizabashiriramo.

Christina Ozturk, yashakanye n'umuherwe Galip Ozturk ukomoka mu mujyi wa Batumi uri ku nkombe z'inyanja yahoze ari Repubulika y'Abasoviyeti ya Jeworujiya aho anafite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi birimo kuba afite amahoteli atandukanye.

Ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko nibura bifuza abana 105. Uyu mugabo avuga ko ahura bwa mbere na Christina byari byiza. Ati: 'Yari umugore nahoraga nifuza kuri njye, diyama yanjye nabonye mu buzima y'umutima ucyeye kandi mwiza.'



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/afite-imyaka-23-ariko-afite-amaze-kubyara-abana-11-akaba-ashaka-kugeza-ku-bana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)