Minisiteri y'Uburezi yasohoye itangazo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare, ivuga ko iriya myitwarire mibi y'abanyeshuri, bayigaragaje mu ijoro ryo ku wa 07 Gashyantare 2021.
Ivuga ko bariya banyeshuri bangije ibikorwa remezo by'ishuri ndetse bakabangamira ubuyobozi bw'ishuri na Polisi ubwo bari baje guhosha imvururu zari zatewe na bamwe mu banyeshuri biga muri ririya shuri.
MINEDUC isobanura ko nyuma y'ibyo byose, yafashe umwanzuro wo gufunga by'agateganyo ishuri ndetse ubu hakaba hari abanyeshuri 16 bari mu maboko ya Polisi kubera uruhare bakekwaho mu gutangiza ziriya mvururu zabyaye riya myitwarire mibi.
Minisiteri y'Uburezi isohoye iri tangazo nyuma y'iminsi itatu iri shuri rifunzwe by'agateganyo ubu abaryigamo bakaba baroherejwe iwabo mu gihe hagisuzumwa icyateye kiriya kibazo.
Iriya myigaragambyo yabaye muri kiriya kigo cy'Ishuri ryigamo abiganjemo abanyeshuri b'impunzi zicumbikiwe mu nkambi za Nyabiheke na Gihembe, bivugwa ko yaturutse ku munyeshuri umwe usanzwe afite imyitwarire mibi.
Ubuyobozi bw'Akarere bwavuze ko uwo munyeshuri w'imyaka 22 yari yirukanywe burundu n'ubuyobozi bw'ishuri ariko aho kugira ngo agende ahubwo agakoresha bagenzi be bagakora iriya myigaragambyo.
UKWEZI.RW