Kalisa Rashid afite ikibazo kijyanye n'imitekerereze – Umutoza Mashami Vincent #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent avuga ko umukinnyi wa AS Kigali n'Amavubi ukina mu kibuga hagati, Kalisa Rashid ashobora kuba afite ikibazo cy'imitekerereze (Psychological) ari cyo gishobora kuba cyaratumye adakina ngo arangize iminota yose y'umukino.

Mu irushanwa rya CHAN 2020 ryabereye muri Cameroun, Kalisa Rashid yitabajwe mu mikino yose uko ari 4 Amavubi yakinnye ariko nta n'umwe yigeze asoza aho yavaga mu kibuga asa n'uwavunitse.

Abajijwe impamvu yakomeje gukinisha Kalisa Rashid kandi byaragaraga ko yavuye mu kibuga yavunitse, n'ubundi uwo mukino ntawusoze, umutoza Mashami yavuze ko nta tegeko ritegeka ko ashobora kuba yakina iminota 90.

Ati'Ku kijyanye n'umukinnyi Rashid Kalisa ngira ngo ntaho byanditse ko Rashid agomba gukina umukino wose akawurangiza kimwe n'uko nta naho byanditse ko umukinnyi agomba gusimbura undi cyangwa se gusimbuza bigomba kubaho, ibyo bigomba kubaho bitewe n'impamvu imwe cyangwa indi ariko abakinnyi 11 bashobora gukina umukino wose nta n'umwe usohotse.'

Yakomeje avuga ko bamukinishaga kuko yerekanaga ko nta kibazo na kimwe afite kuko yabaga yitoje neza ahubwo ashobora kuba afite ikibazo cy'imitegerereze.

Ati'twamukinishaga kuko yatwerekaga ko ameze neza, yabaga yitoje neza, imyitozo yose Rashid yabaga ari hejuru, n'ikimenyi menyi inshuro zose mwamubonye asohoka nta buvuzi na bumwe yigeze akorerwa kuko bwaracyaga imyitozo yose akayikora kurusha abarangije umukino cyangwa abatigeze bajya no mu kibuga.

'Niyo mpamvu navuze ko ikibazo cya Rashid gishobora kuba ari imitekerereze (Psychological). Na we ubwe uramubaza ufite ikihe kibazo, ati nta kibazo mfite gusa mu mukino hari iminota igeramo nkumva ukuguru kwanjye kubuze imbaraga, wabaza abaganga ubuvuzi bamukoreye bati ntabwo ndetse nta n'ubuvuzi akeneye kuko nta kibazo afite, nk'umutoza ukuvuga ngo nzamureba ejo mu myitozo, mu myitozo ugasanga ameze neza nkavuga nti se simukinishe kuko abantu bavuze? Njye namukinishaga nziko ari 100%.'

Yakomeje avuga ko n'uburyo yakinaga yari ameze nk'umuntu udafite ikibazo na kimwe, ahubwo ashobora kuba agifite ihungabana ry'imvune yagize ku mukino AS Kigali na KCCA ubwo yavunikaga ntarangize umukino ndetse akaba agitinya tinya ko agifite iyo mvune cyangwa bamutoneka ari yo mpamvu avuga ko afite ikibazo cy'imitekerereze ariko bazakomeza kumuganiriza.

Ku mukino wa Uganda Kalisa Rashid yavuye mu kibuga ku munota wa 64 asimburwa na Nsabimana Eric Zidane, ku mukino wa Maroc yavuye mu kibuga ku munota wa 73 asimburwa na Ngendahimana Eric, ku mukino wa Togo ku munota wa 56 yavuyemo asimburwa na Martin Twizeyimana ni mu gihe ku mukino wa ¼ wa Guinea yavuyemo ku munota wa 35 asimburwa na Martin Fabrice. Izi nshuro zose yavuyemo agaragaza ko yavunitse.

Mashami avuga ko Kalisa Rashid afite ikibazo cy'imitekerereze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kalisa-rashid-afite-ikibazo-kijyanye-n-imitekerereze-umutoza-mashami-vincent

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)