Impungenge ziracyahari- Igisubizo cya Dr Ngamije ku mpamvu ingendo zihuza uturere zitafunguwe -

webrwanda
0

Kuva icyo gihe, nta muntu wemererwa kuva mu karere kamwe ajya mu kandi kereka gusa abajya gushaka serivisi z’ingenzi.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko imibare y’abandura COVID-19 yiyongera ndetse icyo gihe n’abapfa bari benshi.

Mu gihe byari byitezwe ko ingendo zihuza uturere hagati yatwo n’iziduhuza n’Umujyi wa Kigali zishobora gukomorerwa, Inama y’Abaminisitiri y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021 yagumishijeho izi ngamba ariko ishyiraho umwihariko ku bashaka serivisi z’ingenzi zirimo iz’ubuvuzi n’iz’ubukerarugendo.

Uwo mwanzuro ukomeza ugira uti “Ba mukerarugendo bose baba abo mu gihugu no mu mahanga bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.’’

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yabwiye RBA ko nubwo ubwandu bushya bwagabanutse ariko hakiri kare ko ingendo zihuza uturere zafungurwa.

Yagize ati “Impungenge ziracyahari, ntituragera aho dutanga imibare ko nta muntu wanduye COVID-19 nkuko tubitangaho amakuru buri mugoroba. Turacyafite muri Kigali no mu ntara, mu turere dutandukanye, hari aho usanga hakiri imibare y’abarwayi. […] Ntituragera igihe cyo gufungura, dukeneye igihe gikwiriye ngo turebe uko imibare imanuka.’’

Yaciye amarenga ko igihe cyose Guverinoma izasuzuma igasanga ubwandu buri hasi cyane ingendo zihuza uturere zizafungurwa kimwe n’ibindi bikorwa bitarakomorerwa.

Minisitiri Dr Ngamije yakomeje ati “Mu bijyanye n’ubuhanga mu kubara no gukurikira ibyorezo, iyo ukibona hejuru y’abantu banduye hagati ya batanu na 20 mu bantu ibihumbi 100, icyorezo kiba kigihari, kitaracika intege bihagije. Iyo ugiye munsi ya batanu ku bantu ibihumbi 100 wapimye, aho ni ho uvuga ko icyorezo cyagiye hasi. Aho ntiturahagera, nituhagera hari ibindi byemezo Guverinoma izafata.’’

Inama y’Abaminisitiri yateranye kandi yanzuye ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizajya zitwara abatarenze 75% by’umubare w’abo zagenewe gutwara.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko koroshywa kw’ingamba bidakwiye kuba icyuho cyo gukongeza Coronavirus.

Yagize ati “Biragaragara ko icyorezo cyagabanutse, iyo dushyize kuri 75%, abagenzi bose bagenda bicaye, nta we uhagaze. Hari ibigomba gukurikiraho ngo tugire umutekano, usanga abagenzi batangira kuba benshi mu masaha yo gutaha.’’

Yavuze ko buri wese akwiye kubifata nk’inshingano ze gutanga umusanzu we mu kwirinda Coronavirus.

Ati “Birasaba ubufatanye na ba nyiri imodoka kugira ngo ingamba zo kwirinda zubahirizwe, hashyirweho za sanitizer kugira ngo buri wese abigire ibye.’’

Abatwara za bisi basabwe kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

Kuva COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus igaragaye mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 973 922, byasanzwemo 17 988 bamaze kwandura; 16 597 barakize. Abagera ku 1144 ni bo bari gukurikiranirwa mu ngo zabo mu gihe abandi bari kwitabwaho kwa muganga. Abantu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 247.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)