Ababyeyi bo muri Kigali bishimiye ko abana babo bagiye gusubukura amasomo -

webrwanda
0

Ku wa 17 Mutarama nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafunze amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko ubwandu bwa COVID-19 bwarushaho kwiyongera.

Nyuma y’ukwezi kurenga iki cyemezo gifashwe, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare, yiga ku buryo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo n’uvuga ko amashuri yo muri Kigali agiye kongera gusubukura amasomo.

Nubwo amashuri yari yarabaye ahagaritswe mu rwego rwo kwirinda COVID-19, ababyeyi n’abanyeshuri ntibahwemye kugaragaza ko bahangayitse ko cyane ko abandi banyeshuri bo mu ntara bo bari bakataje mu masomo yabo.

Nyuma yo kumva ko amashuri yongeye gufungura, akanyamuneza ni kose ku babyeyi barerera mu mashuri atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu babayeyi baganiriye na Televiziyo y’u Rwanda bayibwiye ko bashimishijwe no kuba abana bagiye gusubira ku mashuri kuko ngo kwigira mu rugo byari bibagoye.

Gahongayire Berthilde utuye mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko yishimiye ko bafunguye amashuri abana bakaba bagiye gusubira kwiga kuko bageragezaga kubigisha ariko ntibyorohe.

Yagize ati “Twishimye cyane twebwe ababyeyi kubera ko abana bacu wabonaga baragize ihungabana, kubera ko hari n’uwo wabwiraga ngo afate ikaye yige akavuga ko ntacyo byamumarira ngo aziga ageze ku ishuri.”

Kalisa Alexandre we yavuze ko kuba abana bigiraga mu rugo byatumaga ababyeyi bavunika, ubu ngo bagiye kubaha ibishoboka byose ngo bajye kwiga.

Ati “Kutiga kw’abana byavunaga ababyeyi ndetse n’abana ukabona ntibishimye barigunze. Twiteguye kubafasha tubaha udupfukamunwa tubabuza no kugenda bahoberana n’abandi bana kugira ngo badakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko nubwo abanyeshuri bagiye gusubira ku mashuri ariko urugamba rwo kwirinda rutararangira.

Ati “Kwita ku myigire y’abana ni ingenzi kuko iyo batize neza bigira ingaruka ku myaka ikurikiyeho, ariko na none ni bagerayo urugamba rwo kwirinda COVID-19 ruzaba rugikomeje.”

Biteganyijwe ko amashuri azafungura ku wa 23 Gashyantare amasomo akazakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ababyeyi bashimishijwe no kuba abana babo bagiye gusubira ku mashuri nyuma y'ukwezi kurenga kwari gushize amasomo asubitswe mu kwirinda COVID-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)