Guverineri Kayitesi yasabiye abarwariye COVID-19 mu ngo kurindwa inzara kugira ngo batanduza abandi -

webrwanda
0

Ibi Kayitesi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19 mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

Guverineri Kayitesi yavuze ko mu Karere ka Gisagara hari kugenda hagaragara umubare munini w’abanduye COVID-19, abasaba gukaza ingamba no gukumira ko abantu benshi bakomeza kwandura.

Ati “Turi mu bukangurambaga bwo gukomeza gushishikariza abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko Akarere ka Gisagara nka kamwe karimo kugenda kagaragaramo imibare myinshi y’ubwandu bwa COVID-19, kurushaho gukaza ingamba no kwirinda.”

Yashimiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima n’urubyiruko rw’abakorerabushake kubera umusanzu bakomeje gutanga mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 ndetse no gukurikirana abanduye icyo cyorezo barwariye mu ngo.

Yasabye ko abarwariye mu ngo bakomeza kwitabwaho ku buryo hatazagira usohoka abitewe n’ikibazo cy’inzara cyangwa kudasobanukirwa.

Ati “Icyo tubasaba kandi mwakomeje kudufasha ni ugukomeza gukurikirana wa Munyarwanda, ntabe arwaye ari mu rugo ngo narangiza asohoke abe yajya kwanduza abandi. Ibyo rero binajyana no kumufasha, hari ushobora gusanga afite intege nke yabuze uwo atuma ku isoko. Niho rero rwa ruhare rwacu rukomeye rw’ubuyobozi ruziramo kugira ngo tumufashe atajya kwanduza abandi.”

“Hari abashobora gusohoka kubera wenda ikibazo cyo kutabyumva neza, bakumva bashobora kwisohokera gusa; harimo n’abashobora gusohoka kubera impamvu z’ubuzima, akazi kari kamutunze ari ko kamuhaga icyo kurya agahitamo kuticwa n’inzara akaba yafata umwanzuro wo gusohoka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bafite abanduye COVID-19 barwariye mu ngo bagera kuri 75 kandi bafashwa kubona ibyo bakeneye kugira ngo hatagira usohoka.

Ati “Abanduye barwariye mu ngo bageze kuri 75, dufatanya n’Abajyanama b’Ubuzima ndetse n’izindi nzego z’ibanze tukabashakira ibyo bakeneye kugira ngo batava mu ngo.”

Yakomeje avuga ko bafatanya n’ibigo nderabuzima gushyira ikimenyetso aho uwanduye wishyize mu kato atagomba kurenga ndetse bakamwigisha n’uko akwiye kwitwara mu rugo kugira ngo atanduza abo babana.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko bamaze gusobanukirwa icyorezo cya COVID-19 kandi n’ingamba zashyizweho mu kucyirinda bazizi ku buryo biyemeje gukomeza kugikumira.

Guverineri Kayitesi yatangaje ibi mu gihe hari abaturage bo mu Karere ka Gisagara bamaze igihe bagaragariza itangazamakuru ko bafite impungenge zo kwandura icyorezo cya COVID-19, bacyandujwe n’abarwariye mu ngo birirwa bidegembya.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye ko abarwariye COVID-19 mu rugo bahabwa byose kugira ngo badasohoka bakajya kwanduza abandi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)