Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyasobanuye uko iki gihugu cyahungishije Leta y'abatabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru yanditswe na kiriya kinyamakuru ariko inasohorwa mu bindi binyamakuru bikomeye mu Bufaransa ishingiye ku nyandiko yabonetse mu biro bya Alain Juppé wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa kiriya gihugu.

Iyi nyandiko igaragaza ko ubuyobozi bwa kiriya gihugu byategetse abasirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu kiswe Opération Turquoise, kureka bariya bari abategetsi b'u Rwanda bagahunga ubwo bamwe berecyezaga muri Zaire.

Ubundi ingabo z'Abafaransa zari zije muri Opération Turquoise zagombaga gutabara Abatutsi bariho bicwa gusa zishinjwa kubatererana zikajya gufasha abari bamaze gukora Jenoside guhunga no guhangana n'ingabo zari iza APR zariho zishaka kuza guhagarika Jenoside.

Iriya nyandiko igaragaza biriya bikorwa bya Leta y'Ubufaransa yabonywe n'umushakashatsi François Graner, yerekana ko abari abayobozi bakuru b'u Bufaransa ari bo bategetse ziriya ngabo guhungisha bariya bategetsi barimo abari basanzwe ari inshuti z'u Bufaransa.

Iyi nyandiko yo mu bwoko bwa Telegram, yohererejwe uwari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda muri kiriya gihe ari we Yannick Gérard asubizwa ku byo yari yabajije Igihugu cye niba bariya bajenosideri batabwa muri yombi.

Ngo bamusubije ko bariya bajenosideri bava mu gace kagenzurwaga na ziriya ngabo z'u Bufaransa ari na bwo zahise zibafasha guhungira muri Zaire aho kugira ngo bafatwe.

Me Gisagara Richard uharagariye inyungu z'abacitse ku icumu baba mu Bufaransa, avuga ko kuba inkuru ivuga kuri iriya nyandiko yasohowe n'ikinyamakuru gikomeye muri kiriya gihugu ari indi ntambwe yo gushimangira uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko kuva Perezida Emmanuel Macro yatorerwa kuyobora kiriya gihugu hari intambwe nziza yatewe mu kwemera no kugaragaza uruhare rwacyo muri Jenoside by'umwihariko akaba yaranashyizeho komisiyo ishizwe gucukumbura ruriya ruhare.

Avuga ko iriya nyandiko izanafasha iriya komisiyo ku buryo bizakomeza kugaragaza neza ko kiriya gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni imwe.

Anashima kandi ko mu buyobozi bwe nta muyobozi ku giti cye waba wararanzwe n'ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi nk'uko byakunze kuba mu buyobozi bwamubanjirije.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/Ikinyamakuru-cyo-mu-Bufaransa-cyasobanuye-uko-iki-gihugu-cyahungishije-Leta-y-abatabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)