Huye: Abantu 26 bafatiwe mu tubari tune barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus -

webrwanda
0

Bafashwe mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus cyorezo ari kubahiriza muri ibi bihe, cyakozwe n’ubuyobozi ku bufatanye na Polisi, Dasso n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko hafashwe abantu 26 bari kunywera mu tubari tune.

Yabibukije ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi cyica asaba abantu kwirinda kugikerensa.

Ati “Abantu bakwiye kumva ko COVID-19 ntaho yagiye. Ibyo bakora binyuranije n’amabwiriza bishobora gushyira ubuzima bwabo n’imiryango yabo mu kaga, ntabwo tuzabyihanganira, bazafatwa bacibwe amande, utubare dufunga kandi buri wese arekurwe aruko yipimishije COVID-19 yiyishyuriye.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru ko hari abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abasaba kubikomeza kugira ngo habe ubufatanye mu guhashya icyo cyorezo.

Ati “Turashimira abaturage baduha amakuru kandi dusaba n’ahandi hakorwa ibikorwa nk’ibi binyuranyije n’amabwiriza ko bakomeza kuduha amakuru.”

Bamwe mu baturage bakunze kugaragaza ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aribo batuma icyo cyorezo gikomeza gukwirakwira bikabagiraho ingaruka zo kucyandura no gufatirwa ingamba zirimo no gushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo.

Basaba ko abafatwa barenze ku mabwiriza bajya bahanwa by’intangarugero kugira ngo babicikeho burundu.

Abafashwe bajyanywe n’ubuyobozi guhabwa ibihano naho utubari bafatiwemo twari dusanzwe dukora nka resitora duhita dufungwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko igenzura rikomeje.

Abafashwe bahawe ibihano naho utubari basanzwemo turafungwa
Utubari bafatiwemo twari dusanzwe dukora nka restaurants

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)