Hari abihisha ubuyobozi bagakinira ibiryabarezi muri za butiki -

webrwanda
0

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko batewe impungenge n’uburyo imikino y’amahirwe yabujijwe muri iki gihe cya Covid ariko ibiryabarezi byo bikaba bikinwa.

Mukandori Esperance wo mu Murenge wa Nyakabanda yagize ati “ Twe bikinirwa muri za butike nta kibazo. Baracunga babona ko hari umuntu ushobora kuza bakagicomora ku buryo iyo ugisanzemo igira ngo ntigikora ariko akanshi na kenshi babikina nijoro bikingiranye cyangwa nimugoroba.”

Mukayisenga Antoinette wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yavuze ko aherutse gutuma umwana we ubunyobwa, akagenda amafaranga yose 500 Frw yari amutumyemo ayakinira ikiryabarezi.

Ati “Badufashije badukiza ibiryabarezi kabisa, njye rwose umwana ejo bundi naramutumye aragenda 500 Frw nari muhaye yose ayagikiniramo ibyo bintu arashira kandi ariyo yari kuzanamo n’ubunyobwa n’ikiro cy’ibirayi.”

Yakomeje avuga ko atazi impamvu ibiryabarezi byo biri gukinirwa mu maduka kandi bizwi ko imikino nk’iyo yahagaritswe cyane cyane muri ibi bihe bya covid.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yavuze ko abakina ibiryabarezi baba banyuranyije n’amategeko kandi ko uzafatwa azahanwa bikomeye.

Ati “ Imikino y’amahirwe ntabwo yemewe, gusa nyuma y’uko ifungwa aho imashini zari ziri zarahagumye ntabwo bazitwaye bityo abazifite bakagerageza kuzikoresha.Ariko nyuma y’aho tubimenyeye twihutiye kubihagarika.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe inganda no kwihangira imirimo , Samuel Kamugisha, yabwiye IGIHE ko imikino y’amahirwe itemewe muri iki gihe , kandi ko no mu bihe bisanzwe ibiryabarezi bitemerewe gukinirwa muri butiki.

Yongeyeho ko iyo abantu bagiye gutangiza iyo mikino banahabwa amabwiriza y’uko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 ukwiye kubikina, aboneraho gusaba ababishyize muri butiki kubikuramo kuko iyo babifashe bahanwa.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)