Umbajije umukinnyi mwiza hagati ya Cristiano na Messi nakubwira ko ari Ramos - Eric Baily #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunya - Côte d'Ivoire ukinira Manchester United, Eric Bertrand Bailly avuga ko ku giti cye umukinnyi mwiza ku Isi hagati ya Lionel Messi na Cristiano Messi ari Sergio Ramos ukomoka muri Espagne ukinira Real Madrid.

Impaka zo kumenya umukinnyi mwiza ku Isi hagati ya Lionel Messi umunya-Argentine ukinira FC Barcelona na Cristiano Ronaldo, umunya-Portugal ukinira Juventus hashize imyaka n'imyaka zigibwa n'abantu batandukanye aho buri umwe abibona ukwe bitewe n'amarangamutima ye.

Eric Bertrand Bailly yatunguye benshi ubwo yaganiraga na YouTube Channel ya Guillem Balague yavuze ko ku giti cye mu gihe yaba abajijwe umukinnyi mwiza ku Isi hagati ya Messi na Ronaldo yavuga ko ari Ramos kuko ari we yakuze afatiraho icyitegererezo.

Ati"Ramos ni we nahoze mfatiraho icyitegererezo. Nahoze mureberaho igihe kinini bitewe n'ibyo yakoze muri ruhago ndetse n'uburyo akomeza kuzamura urwego rwe."

"Kuri njye ni umwe mu bakinnyi beza Isi yagize mu mateka ya ruhago, muri umwe agira uko abona ibintu ariko njye mbona ari umwe mu beza. Umbajije Messi cyangwa Ronaldo nakubwira ko umukinnyi mwiza ari Sergio Ramos."

Sergio Ramos ni umwe mu bakinnyi beza bakinnye ku rwego rwo hejuru, kuva muri 2005 akinira Real Madrid y'iwabo muri Espagne.

Sergio Ramos ngo ni we mukinnyi mwiza ku Isi
Igisubizo cya Eric Bertrand Bailly cyatunguye benshi
Lionel Messi afatwa benshi bamufata nk'umukinnyi mwiza ku Isi
Cristiano Ronaldo na we afatwa nk'umukinnyi mwiza ku Isi



Source : http://isimbi.rw/siporo/umbajije-umukinnyi-mwiza-hagati-ya-cristiano-na-messi-nakubwira-ko-ari-ramos-eric-baily

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)