Hamdan wabaye SG wa Mukura arakekwaho kwiba amafrw Umunyamakuru wa Siporo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyaha gikekwa kuri Sheikh Hamdan Habimana unayobora Ijabo ryawe Rwanda, cyakozwe ku wa 13 Gashyantare 2021 ubwo ngo ariya mafaranga ashobora kuba yarayakuye mu modoka y'uyu mukobwa ubwo yari yayisize muri parking yo ku gitangazamakuru cya B&B FM Umwezi asanzwe akorera.

Bivugwa ko ubwo yavaga mu kiganiro yageze mu modoka ye aburamo amafranga yari yasizemo nyuma baza kwitabaza camera z'umutekano ziba muri iriya nyubako barebye basanga ni uyu Sheikh Hamdan Habimana wayinjiyemo.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwataye muri yombi uyu Sheikh Hamdan Habimana, ruvuga ko rwakiriye ikirego Tariki 14 Gashyantare 2021.

Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati 'akurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga. Bivugwa ko yayibye umunyamakuru wa B&B FM- Umwezi. Byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, tariki 13 Gashyantare 2021.'

Mu kiganiro B&B Sports Plateau cyatambutse kuri uyu wa Gatatu, Abanyamakuru basanzwe bakorana n'uwakorewe icyaha gikekwa, bagarutse kuri kiriya gikorwa bavuga ko biriya atari ubujura gusa ahubwo ko hari ibindi bibyihishe inyuma.

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar uyobora iriya kiriya gitangazamakuru, yavuze ko uriya mugabo ashobora kuba yarinjiye mu modoka ya Clarisse ashaka kureba ibiri muri telephone cyangwa imashini bye.

Yagize ati 'Ababiri inyuma inama nabagira mubivemo. Mukore akazi kanyu n'undi akore ake.'

Clarisse Uwimana ni umwe mu banyamakuru bari muri Cameroon ubwo ikipe y'Igihugu Amavubi yari mu gikombe cya Afria cy'abakina imbere mu bihugu byabo, bivugwa ko bagiranye ibibazo n'abari bayoboye itsinda ryari riri kumwe n'iyi kipe.

Bariya banyamakuru bagiye babara inkuru y'ibyo bakorewe bitabashimishije ubwo bari muri ruriya rugendo, bigeze no gutangaza ko bafite n'ibindi byinshi bashobora gushyira hanze birimo n'amafoto yahishura byinshi batavuze.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Hamdan-wabaye-SG-wa-Mukura-arakekwaho-kwiba-amafrw-Umunyamakuru-wa-Siporo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)