Guverinoma yasobanuye impamvu Umujyi wa Kigali wongerewe icyumweru cya #GumaMuRugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021, yongereyeho iminsi itanu abatuye Umujyi wa Kigali, bagomba kuba bari muri Guma mu Rugo.

Isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko mu gihe abatuye muri Kigali bamaze bari muri guma mu rugo, habayeho kubaganuka kw’abandura iki cyorezo.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko mbere y’uko guma mu rugo itangira muri Kigali, ubwandu bwa Coronavirus mu mujyi bwarutaga ubugaragara mu zindi ntara zose uziteranyije ariko icyumweru cya nyuma cya guma mu rugo cyagaragaje impinduka.

Ati “Muri iyi minsi itatu ishize nibwo bwa mbere twongeye kugira abarwayi bashya bake kurenza abakira, bivuze ko uwo mubare w’abarwayi bashya uri gutangira kugabanuka.”

Yavuze ko impamvu yo gushyira abantu muri guma mu rugo akenshi iba igamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus kuko iyo umuntu ayifite akaguma mu rugo ashobora kwanduza abo babana gusa.

Ati “Iyo muri abantu bari mu rugo, mukaba murwaye cyangwa umwe akaba arwaye, abo yakwanduza ni abo mu rugo gusa. Ariko iyo atari muri guma mu rugo yanduza abo ahura na bo bose agataha buri munsi afite umubare w’abantu yanduje.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu byumweru bibiri bishize bwagaragaje ko nibura abantu 5% mu Mujyi wa Kigali barwaye Coronavirus. Ni nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitangije gahunda yo gupima abatuye muri Kigali hagendewe ku tugari batuyemo.

Minisitiri Dr Ngamije ati “Ubushakashatsi bwatweretse ko ubwandu buri mu tugari two muri Kigali twose, uretse uduce tw’icyaro two mu Karere ka Gasabo.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu umusaruro wa guma mu rugo uri kugaragara aho nibura ugeze kuri 6/10 ariko iki cyumweru cyongeweho kikaba gishobora gusiga ugeze ku 9/10, mu gihe abatuye i Kigali baba bubahirije amabwiriza ya guma mu rugo.

Yakomeje agira ati “Twari dukeneye iki cyumweru kugira ngo dushimangire ibyiza bya guma mu rugo, navuze igabanuka ry’abarwayi twakiraga ariko hari n’igabanuka ry’abahitanwa n’icyorezo. Iki cyumweru rero kiraza gufasha kugira ngo ingamba zubahirizwe ariko n’abantu babone ko iki cyorezo gikomeye.”

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko mu byumweru bibiri bishize abahitanwa na Coronavirus bagabanutseho 36% ugereranyije n’ibyumweru byabanje.

Abanyarwanda bibutswa ko COVID-19 ari indwara ishobora gufata abantu bose itarobanuye kandi abo ihitana itarobanura ku myaka cyangwa ibyiciro runaka.

Imibare igaragaza ko kuva tariki 18 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2021, hamaze gufatwa ibipimo 93,289. Muri byo abantu bose bapimwe hagaragayemo abanduye Coronavirus 4,427.

Muri iyo minsi 14, abantu 2,909 bari basanzwe bafite Coronavirus barayikize ndetse bapimwe bigaragara ko nta bimenyetso byayo bagifite. Ni mu gihe abishwe nayo ari 56.

Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw’u Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 890,156, aho abasanganywe iki cyorezo bamaze kugera ku 15,459.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ko ibyumweru bibiri bishize abatuye muri Kigali bari muri Guma mu Rugo byatanze umusaruro



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yasobanuye-impamvu-umujyi-wa-kigali-wongerewe-icyumweru-cya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)