Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Cp J. Bosco Kabera yongeye kuburira abakomeje guha icyuho ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, bitwaje impushya zibemerera kurenga ku mabwiriza yashyizweho n'inzego z'ubuzima bitewe n'impamvu zabo zumvikana;aha twavuga nk'ingendo ziva n'izijya mu turere dutandukanye bitewe n'inshingano, bagaha icyuho n'abandi batabifitiye uruhushya.
Ibi yabitangaje nyuma y'uko kuri uyu wa mbere hatangajwe abantu 113 bafatiwe mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera bari mu tubari bikaba ari bimwe mu bikomeje guha icyuho ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.Muri abo harimo abantu 9 bo mu Mujyi wa Kigali baje mu karere ka Bugesera bafite impushya zigaraza ko bari bagiye mu nshingano zitandukanye,nyamara bakaba basanzwe bicaye mu kabari mu gihe utubari tukifunze nkuko Inama y'Abaminisitiri iherutse guterana ku wa kabiri w'icyumweru gishize ku wa 02/02/2021.
Karemera Innocent nyiri Bar Gahembezo yasanzwemo abantu mu magambo ye yagize ati'Ntago mfite byinshi byo kuvuga uretse kwicuza gukora business nzi neza ko itemewe mu rwego rwo kwirinda gukumira iki cyorezo, gusa nize isomo.'
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yaburiye abikorera bataremerwa gufungura ababwira ko ntawe uzabibona ngo abiceceke.
Kuri uyu wa Mbere tariki 8/02/2021 nibwo mabwiriza mashya aherutse gutangazwa n'Inama y'Amanisiti iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME yateranye ku wa 02/02/2021 atangira gushyirwa mu bikorwa harimo gufungura bimwe mu ibikorwa mu mugjyi wa kigali n'isaha yo kugera mu rugo yavuye saa 18h iba saa 19h z'umugoroba.