Buri gihugu kidafite inzego z'ubuzima zikomeye umugabane wacu uzakomeza kuzahazwa n'ibyorezo- Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yabivuze mu nama y'Inteko isanzwe ya 34 y'Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare.

Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame unayoboye komisiyo ishinzwe amavugurura y'uyu muryango, yashimiye abakuru b'ibihugu binyamuryango ku nkunga bateye uru rwego rushinzwe amavugurura ya AU.

Yavuze ko hakozwe urugendo rurerure rurimo n'ingingo zimwe na zimwe zari zigoranye nko gutoranya abagize imiyoborere ya Komisiyo babifitiye ubushobozi kandi binyuze mu mucyo.

Avuga ko hari byinshi byakozwe nko kwishyiriraho ikigega n'uburyo bwo kwishakamo ubushobozi bw'amafaranga yo gukoresha n'uyu muryango ndetse n'ikigega cy'amahoro.

Yavuze kandi ko hagezwe ku ntambwe y'amateka y'isoko rusanye ry'Umugabane wa Africa, aboneraho gushimira uyoboye Komisiyo y'uyu Muryango ari we Moussa Mahamat Faki ndetse na komisiyo ayoboye ku kazi bakoze muri iyi myaka ine ishize.

Gusa ngo hari ibikirimo ibibazo nk'amavugurura y'urwego rushinzwe amategeko rw'uyu muryango n'inteko Ishinga Ametegeko Nyafurika.

Perezida Kagame wavuze ko izi ngingo ziri mu zo yanagarutseho mu Nteko rusange iheruka kandi ko zagiye zigira ingaruka ku bikorwa by'uyu muryango.

Yagize ati 'Ndasaba Komisiyo izakurikiraho ko yazita kuri izi ngingo kugira ngo zizarangire muri uyu mwaka kandi bikagerwaho.'

Yaboneyeho gushimangira akamaro ko gushaka uburyo inzego z'ubuzima zo mu bihugu bya Africa zahabwa ubushobozi by'umwihariko mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati 'Hatabayeho sisiteme zikomeye z'inzego z'ubuzima muri buri gihugu, Umugabane wacu uzakomeza kuba ari wo ugirwaho ingaruka nyinshi n'ibyorezo.'

Yavuze ko ibihugu byo ku mugabane wa Africa bikwiye kwishakamo ubushobozi bwo kubaka inzego na sisiteme z'ubuzima zikomeye mu bushobozi bigiye bifite.

Muri iyi nteko kandi yanabereyemo ihererekanyabubasha ku muyobozi mushya w'Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Perezida Kagame yashimiye Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y'Epfo wawuyoboraga muri uyu mwaka ushize.

Yaboneyeho kandi kwifuriza ishya n'ihirwe Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangiye kuwuyobora uyu munsi, amwizeza inkunga yose izaba ikenewe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Buri-gihugu-kidafite-inzego-z-ubuzima-zikomeye-umugabane-wacu-uzakomeza-kuzahazwa-n-ibyorezo-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)