Bacuriye muri Gereza umugambi w'ubwambuzi bushukana none babufatiwemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo babiri ari bo Kanyemera Omar bakunze kwita Byamungu w'imyaka 45 na Mugiraneza Gregoire w'imyaka 35, berekanywe na Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare.

Bacyekwaho icyaha cyo kwambura abaturage amafaranga bakoresheje ubwambuzi bushukana bababeshya ko babavunjira mu madorali.

Mugiraneza Gregoire yavuze ko yamenyaniye na mugenzi we muri gereza ubwo bari bafunze ari na we wamubwiye ko nibava muri gereza azamwereka uko bazajya babigenza bakarya amafaranga, kuri iyi nshuro ubwo bafatwaga akaba ari Kanyemera wari umuhamagaye ngo bajye kuyashakira mu Karere ka Muhanga. Yavuze ko gufungwa kwe mu 2018 yarezwe nuwo yari amaze gushuka muri ubu buryo akamwambura amafaranga y'u Rwanda angana na miliyoni n'ibihumbi 800. Yakanguriye bagenzi be bari gukora uyu mwuga kuwucikaho kuko nta mahirwe bazawugiriramo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite ibirango RAB 191 I.

Yagize ati" Twamenye amakuru ko aba bagabo bagiye kujya mu Karere ka Muhanga kwambura abaturage amafaranga bakoresheje ubwambuzi bushukana kandi ko basanzwe babikora. Mu kubafata twabasanganye amadorali 174 harimo inoti 73 z'idorali rimwe n'inoti imwe y'ijana ry'idorali ayo niyo bari bagiye kwibisha bashuka abaturage.'

CP Kabera avuga ko aba bagabo ubu bwambuzi bushukana babukorera ahari ibiro bivunjishirizwamo amafaranga, amadorali n'andi atandukanye ndetse no kuri za banki. Bareba umuntu uje kuvunjisha cyangwa usohotse muri banki avuye kubikuza amafaranga menshi.

Yagize ati 'Aba bombi baragenda bakajya hafi y'ibiro bivunjirwaho, umwe akaba afite amadorali muri anvelope bagafata inoti nk'icumi z'idorali rimwe bakazirenzaho hejuru inoti imwe y'ijana ry'idorali noneho babona umuntu uje kuvunjisha bakamubwira ko bamuvunjira noneho akazamura ya madorali atwikiriwe n'inoti imwe y'ijana gusa ry'idorali akamubwira ko ari amadorali ibihumbi 15 kandi harimo amadorali 150, yayamuha kandi ntamwemerere kuyahambura ngo ayabarire aho. Noneho uwo uje kuvunjisha iyo yumvise ari make bitewe n'ayo akeneye yababaza niba nta yandi umwe muri aba bacyekwa agahita aturuka hirya kuko baba babiziranyeho ati ngwino nkujyane ahandi bavunja bagatega moto bagera hirya agahita amucika akamubura.'

CP Kabera akomeza avuga ko aba bombi atari ubwa mbere bafatiwe mu cyaha kuko bacyekwaho kuba baribye amafaranga ibihumbi 900 mu Karere ka Muhanga baniba ibindi ibihumbi 700 mu Karere ka Kicukiro, sibyo gusa kandi uwitwa Mugiraneza mu mwaka wa 2018 yafatiwe muri iki cyaha afungwa imyaka ibiri afungirwa muri gereza ya Kigali i Mageragere, mu gihe Kanyemera nawe n'ubundi yafatiwe muri iki cyaha mu mwaka wa 2015 afungwa amezi 6.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yibukije abantu bagana ibiro by'ivunjisha ko bakwiye kujya bigirayo ntibemerere ubabwira ko abavunjira bahuriye mu nzira cyangwa hanze y'ibyo biro. Yasabye abantu kujya binjira ubwabo bakivunjishiriza kandi bakajya ahantu hazwi hemewe kandi bamara guhabwa ayo madorali bakabanza kuyasuzuma bakareba niba bahawe umubare uhwanye n'ayo bashakaga.

Yibukije abakishora mu ngeso zo kwambura ko nabo bazafatwa ikiza ari uko babicikaho bagakora ibikorwa byemewe.

IBITEGANYWA N'ITEGEKO :

Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bacuriye-muri-Gereza-umugambi-w-ubwambuzi-bushukana-none-babufatiwemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)