Musenyeri wa Gikongoro ari mu bakiriye umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wageze mu Rwanda uvuye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yatabarukiye mu ntangiro za Mutarama 2021.

Ku kibuga cy'Indege i Kanombe, umurambo we wakiriwe kandi n'abandi bihayimana barimo abapadiri bakorenya ne nyakwigendera ndetse n'ababibikira banyuranye.

Diyoseze ya Gikongoro iherutse gutangaza ko nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangonga azashyingurwa ku kigo yashinze kizwi nko ku Ibanda ry'Amahoro cyashinzwe na Padiri Ubald.

Iki kigo yagishinze mu rwego rwo gufasha abantu kuganira n'Imana kuko benshi bakigana bagaha Imana ibyifuzo kandi ikabasubiza. Giherereye mu Kagari ka Kamatita, mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Diyoseze yahisemo ko Padiri Ubald azashyingurwa hariya kuko hagaragaza ibikorwa by'umurimo w'Imana yakoze akiri muzima.

Kuri uyu wa Mbere Tariki 01 Werurwe 2021, muri Paruwasi Regina Pacis mu Mujyi wa Kigali, hazaba misa yo gusezera kuri Padiri Ubald ubundi umurambo we uhite werekezwa mu Karere ka Rusizi aho azashyingurwa ku wa Kabiri tariki 02 Werurwe 2021.

Photo : Igihe

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musenyeri-wa-Gikongoro-ari-mu-bakiriye-umurambo-wa-Padiri-Ubald-wagejejwe-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)