Rubavu: Bababajwe no kurandurirwa ibigori bakanategekwa kwishyura ababiranduye -

webrwanda
0

Abaranduriwe imyaka ni abaturage basaga 30 bahingaga mu gishanga kiri hagati y’umupaka w’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bugarijwe n’inzara ikomeye batewe n’uko ubuyobozi bwabasabye kwirandurira imyaka mu mirima yari ibatunze.

Bavuze ko bababajwe n’uburyo banze kwirandurira imyaka mu mirima ubuyobozi bukazana abanyerondo bakayikuramo nyuma bukabasaba ko aribo banabishyura ku buryo buri muturage yatanze 2000Frw.

Bakomeje bavuga ko nyuma y’igihe gito baje gutungurwa no kongera kumva ubuyobozi bubemerera kongera guhinga ibigori kandi bwari bwarabyanze.

Bunani Joseph, umwe mu baranduriwe ibigori yavuze ko yababajwe n’uburyo basabwa kwishyura abaje kubarandurira imyaka.

Ati “Njye icyambabaje ni uburyo gitifu yadutegetse kurandura imyaka tukabyanga hanyuma akazana inkeragutabara zikayikuramo noneho akadutegeka kuzishyura buri muturage agatanga 2000 Frw.”

Undi muturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ ni gute se umuntu agusaba kurandura imyaka akaguteza inzara hashira iminsi akakwemerera kongera kuyitera? ubwo se ntihari igihe baba barafashe icyemezo bahubutse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco yemereye IGIHE ko bari basabye abaturage kudahinga imyaka miremire mu rwego rwo gucunga umutekano.

Ati “Uko bimeze umwanzuro abaturage bari bawuzi mbere ko byari bibujijwe guhinga ibigori muri 100 zo hafi y’umupaka kandi ntabwo ari mu murenge wose mu rwego rw’umutekano, mu kwirinda ko umwanzi ariho yanyura ariko nyuma bagaragaje ikibazo cyabo tubibaza inzego z’umutekano dukorana barabyemererwa ubu nta kibazo.”

Yavuze ko nta mafaranga 2000 batse abaturage yo guhemba ababaranduriye imyaka, ashimangira ko bagiye kubikurikirana bakamenya ababikoze niba hari aho byabaye.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)