Abantu barayobye kandi ntibabimenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ijambo ry'Imana ritubwira inkuru za zakayo wamenye amakuru maze akiyemeza gukurikira Yesu, Uyu rero atandukanye n'abantu b'iki gihe biruka bashaka ibitangaza kandi bataye Imana bakirengagiza ko ariyo ikora ibitangaza, abantu benshi barayobye, ubu batanga ibyifuzo ngo abandi babasengere aho kuba bafata gahunda yo kwigererayo ngo basenge Imana bayisabe ibakorere ibyo bifuza.

Muri Yeremiya 33:3 Imana irabivuga iti:'Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye utamenya'. Ntuzongere guhamagara umuhanuzi ahubwo ujye ukoresha iri jambo rizaguhuza n'Imana uyibwire ibyawe nayo izagutabara.

Amafranga ntacyo yakumarira udafite Yesu, siga byose maze ushake kristo, mur'iyi minsi abantu bari kwiruka ku bitangaza, ugasanga umuntu baramuhanurira ngo agiye kubona amazu, ngo agiye kubona visa, ngo agiye kubona umugabo cyangwa umugore nawe akamera amababa aho yafashe umwanya nawe ngo asenge Imana nayo imubwire niba ibyo bamuhanuriye ari ukuli.

Abantu barayobye bikomeye, abantu ntibashaka kumenya ukuri, abantu ntibashaka ko ubabwira ibyabagirira umumaro ahubwo barashaka kumva ibyiza mu matwi yabo gusa bitazagira aho bibageza.

Kuki abantu batagifata umwanya ngo basome Bibiriya ngo basenge? Ni ubunebwe bwo mu mwuka kandi nibadahinduka bazarimbuka.

Umwenda warukingirije ahera watabutsemo kabiri kugira ngo buri muntu wese yigerereyo. Abagifite imbogamizi rero bazahura n'ibibazo kuko ubu ubuhanuzi bwuzuyemo ibinyoma. Abantu barahanura bitewe n'ibyifuzo byabo, bakugeraho bakaguhanurira ngo ugiye kubona ibyiza ukamera amababa nyamara wasanga uguhanurira aba afite icyo agukurikiyeho ntubimenye.

Icyo dukwiriye gukora nugusenga no gusoma ijambo ry'Imana tukareka ubunebwe. Imana niyo ikora ibitangaza, ni nayo mpamvu dukwiriye kuyishaka kuko ntiboneka mu kabari,ntiboneka mu basambanyi, aboneka ahantu hatari ikibi aboneka mu banyamwuka, ubu abantu benshi bisubiriye mu mazimwe, bisubiriye mu tubari, bisubiriye mu bugome. Rero nshuti zange dusome ijambo ry'Imana kuko Petero yaravuze ngo niba mwarasogongeye mu kamenya ko umwami wacu agira neza nimumwegere niwe buye rizima ryanzwe n'abubatsi ariko ku Mana ryaratoranyijwe.

source:amasezerano.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Abantu-barayobye-kandi-ntibabimenya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)