Abagore bahoze bakundana na Diamond, Zari Hassan na Hamisa Mobetto basubije abafana nyuma y'ibibazo babajije bamaze kubona ko Tanasha yashyiriye Diamond umuhungu we.
Kuva muri Werurwe 2020 Diamond na Tanasha Donna batandukanye ntibacanaga uwaka, ni kenshi Tanasha yagiye yumvikana avuga imyitwarire mibi ya Diamond.
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo uyu mugore uba Kenya yageze Dar es Salaam ashyiriye Diamond umuhungu we, Naseeb Jr ndetse bigaragara bari kumwe bishimye.
Akaba yaramushyiriye umwana we nyuma y'uko umwaka ushize mu Gushyingo, Zari Hassan na we yari yamushyiriye abana be babyaranye.
Zari yabajijwe n'umwe mu bafaba be ikintu atekereza ku kuba Tanasha yarashyiriye Diamond umwana, maze asubiza ko bakwiye kureba ibibareba. Ati'urakoze kuri ibyo bihuba, reka nkubwize ukuri, jya ureba ibikureba, umugabo se nta bandi bana afite?'
Mobetto abafana be bakaba na we bamubwiye ko ashatse yaba yitegura kuzajyana umuhungu Dylan akamarana igihe na se.
Umwe mu bafana witwa Amina Moha yabajije Hamisa Mobetto igihe we azatwarira umwana kwa se maze amusubiza ati'ubwoko bwaruzuye(umuryango waruzuye).'
Mobetto yasubije iki gisubizo asa n'ushotora nyina wa Diamond wamubwiye ko ubwoko bwuzuye cyangwa umuryango wuzuye nta wundi muntu bakeneye, ni mu gihe Mobetto yavugaga ko bakwiye gukoresha DNA.
Diamond kugeza ubu afite abana 4, babiri yabyaranye na Zari Hassan, uwo yabyaranye na Hamissa Mobetto n'uwo yabyaranye na Tanasha Donna.