Amaso y'abanyarwanda bayahanze kuri televiziyo, amatwi kuri radiyo ni mu gihe umutima wabo uri muri Cameroun, bafite amatsiko yo kumenya niba Amavubi adwinga Togo akagera muri 1/4 cya CHAN 2020.
Nyuma y'imikino 2 yo mu itsinda C u Rwanda rwasoje ruyinganyije yose 0-0( Uganda na Maroc) uyu munsi arakina na Togo umukino usoza imikino y'itsinda.
Ni umukino wishiraniro cyangwa uwite uwo gupfa no gukira kuko u Rwanda nta kosa rugomba gukora kuko gutsinda niyo mahirwe yonyine yatuma Amavubi agera muri 1/4, ni mu gihe Togo isabwa kunganya gusa.
Imikino ibiri yatambutse ntabwo Amavubi yabashije kugira igitego itsnda gusa nayo ntabwo yigeze atsindwa.
Ni umukino Abanyarwanda benshi basabye umutoza Mashami niba abaye abumva uyu munsi saa 21h yakina umukino wo gusatira kuko nta kintu aramira, akabereka ko uko azi kugarira no gusatira yabishibora.
Ku munsi w'ejo mu kiganiro n'itangazamakuru, Mashami yavuze ko ubu nta mahitamo afite uretse gutsinda Togo.
Ati"Nta kintu kinini umuntu yavuga kuri uyu mukino w'ejo ngira ngo ubusobanuro bwawo bwo burahari, birasobanutse ko nta yandi mahitamo dufite ni ukuwinjiramo nta kintu dusize inyuma.'
Abakinnyi b'Amavubi uretse Nsabimana Eric Zidane na Iradukunda Jean Bertrand bafite imvune abandi bose bameze neza.
Muri 11 bashobora kubanzamo ntibarimo rutahizamu Sugira Ernest wakinnye umukino wa Maroc, ni mu gihe Byiringiro Lague utaragaragaye mu mikino ibiri itambutse ashobora kubanza mu kibuga, akaba ari bube akina umukino we wa mbere muri CHAN 2020.
11 b'Amavubi bashobora kubanzamo
Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Seif, Kalisa Rashid, Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio na Jacques Tuyisenge