WhatsApp yatangiye gutakaza umubare munini w'abayikoresha nyuma y'amavugurura yazanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwatangiye gutakaza umubare munini w'abarukoresha aho benshi batangiye kuyoboka izindi mbuga nka Signal ndetse na Telegram, ni nyuma y'aho tariki ya 6 Mutarama 2021, ikigo cya WhatsApp Inc gifite mu nshingano urubuga rwa WhatsApp gifashe umwanzuro wo gutangira kujya gisangiza ibigo bikorana na Facebook (ikigo gikuru) amwe mu makuru y'abarukoresha, bamwe batangiye kuruvaho ku bwinshi.

Abakoresha WhatsApp babarirwa muri miliyari 2, batangiye kubona imenyesha (notification) rivuga ko guhera tariki ya 8 Gashyantare 2021, izavugurura uburyo bw'amakuru, ku buryo hari amwe nka nimero za telefone n'aho umuntu aherereye (location) azajya asangizwa ibigo bishaka kwamamaza byo kuri Facebook.

Kuva icyo gihe, abenshi batangiye guhagarika gukoresha uru rubuga, barimo ushinzwe ibiro by'itangazamakuru bya Perezida wa Turukiya, ndetse n'ushinzwe itumanaho mu biro bya Minisiteri y'Ingabo muri iki gihugu, nk'uko byatangajwe na The Straits Times.

Umuvugizi wa WhatsApp, yasobanuriye Forbes ko gushyiraho izi mpinduka, bigamije kugira ngo abakoresha uru rubuga babashe gukorana byoroshye n'ibigo by'ubucuruzi. Ati: 'WhatsApp irashaka korohereza abantu, ku buryo ushobora gukenera kugira ibyo ugura, ugahita ufashwa na bizinesi (business) ako kanya.'

Ubwo WhatsApp yari imaze gutangaza izi mpinduka, nyuma y'umunsi umwe, tariki ya 7 Mutarama 2021, umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk yashishikarije abatuye Isi gukoresha urubuga rwa Signal, agira ati: 'Nimukoreshe Signal.'

Nyuma y'umunsi umwe, abantu 100,000 bari bamaze kuruvaho bimukiye kuri Signal, urubuga rwatangijwe n'imiryango Signal Foundation ku bufatanye na Signal Messenger.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/whatsapp-yatangiye-gutakaza-umubare-munini-wabayikoresha-nyuma-yamavugurura-yazanye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)