Mesut Ozil yavuze abakinnyi 11 beza cyane yishimira. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe ya Arsenal Mesut Ozil yatangaje abakinnyi 11 bakinanye yishimira cyane.Mu biganiro uyu mukinnyi aherutse kugirana n'abafana be kuri Twitter ,yavuze ko yakuze afana Fenerbahce ndetse ayifata nka Real Madrid yo muri Turkiya gusa anahishura abakinnyi 11 beza yakinannye nabo muri Arsenal.

Kuva mu kwezi kwa 3 umwaka ushize,Mesut Ozil ntarakina n'umunota n'umwe mu ikipe ya Arsenal ndetse ikipe yashatse kumugurisha arabyanga,avuga ko agomba kurangiza amasezerano ye amuhesha akayabo k'ibihumbi 350 by'amapawundi ku cyumweru.

Mesut Ozil yavuze ko ikipe y'abakinnyi 11 beza yakinannye nabo harimo : Alexis Sanchez, Santi Cazorla, Aaron Ramsey, Laurent Koscielny,Pierre-Emerick Aubameyang, Bacary Sagna, Per Mertesacker,Serge Gnabry nawe yishyiramo.

Icyatunguye abantu benshi nuko uyu mudage ufite inkomoko muri Turkiya yahisemo umunyezamu David Ospina imbere ya Bernd Leno bakinana ubu n'umunyabigwi Petr Cech.Muri uru rutonde Ozil yatanze,higanjemo abakinnyi b'inshuti ze Sead Kolasinac,Gnabry n'abandi batandukanye gusa mu ikipe ya Arsenal ntabwo bakunzwe.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/mesut-ozil-yavuze-abakinnyi-11-beza-cyane-yishimira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)