Uruhare rwa Skol mu iterambere ry’Abanyarwanda mu myaka icumi ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mwaka by’umwihariko, Skol yasoje gahunda y’imyaku itatu yari yaratangije igamije kurwanya ubukene, aho abagera kuri 450 bafashijwe kwikura mu bukene babifashijwemo n’uru ruganda.

Buri mwaka kandi, Skol ifasha abaturanyi bayo cyane cyane imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse bagafasha abana kubona imyenda y’ishuri.

Si ibyo gusa kuko Skol yubakiye Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubukerarugendo ya UTAB ikibuga cyo gukiniraho ndetse inafasha abanyeshuri b’iyo kaminuza batsinze neza kubona inkunga ibafasha mu gihe cy’amezi atandatu bimenyereza umwuga ndetse n’ibindi.

Uru ruganda kandi rufasha abanyarwanda kubona akazi ndetse n’ibiraka mu bikorwa byarwo bitandukanye, ndetse rugatera inkunga imishinga igamije guteza imbere abakozi bayo ndetse n’abaturage muri rusange.

Skol ikorana na bamwe mu bahinzi bo mu Rwanda, aho ifitanye amasezerano n’abahinzi b’umuceri, kugira ngo ukoreshwe mu kwenga ibinyobwa byabo.

Ku byerekeranye no kubungabunga ibidukikijije, uru ruganda rubyumva kuruta izindi, aho usanga abaturiye izindi nganda batabaza ubuyobozi kubera kubangamirwa n’imyanda ituruka muri izo nganda, ku baturiye Skol si ko bimeze kuko yashyizeho ikigega gitunganya amazi aba yakoreshejwe mu ruganda, agakoreshwa mu bindi nko kuvomerera ikibuga cyarwo cy’umupira w’amaguru n’ibindi.

Iki kigega kandi gikusanya imyanda, kikayikoramo biogaz yifashishwa mu guteka amazi akoreshwa mu kwenga ibinyobwa byabo.

Amacupa aba yavuyemo ibinyobwa byabo agarurwa ku ruganda agasukurwa neza, agashyiramo ibindi binyobwa.

Abakozi ba Skol bahabwa inkunga y’amafaranga buri mwaka binyuze muri koperative y’abakozi yashyizweho kugira ngo ibafashe kwiteza imbere.

Mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza Skol ntihatangwa
Abayobozi n'abakozi ba SKOL bakunze kugaragara mu bikorwa by'iterambere nk'umuganda
Gufasha abatishoboye biri mu ntego z'ingenzi za SKOL



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-ntiyica-icyaka-gusa-inafasha-abanyarwanda-gutera-imbere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)