Urubanza ruregwamo Perezida Trump ruzaba tariki 08/02 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urubanza aregwamo gutera imvururu n'imidugararo byabaye mu ntangiro z'uku kwezi ubwo abamushyigikiye bateraga inteko Ishinga Amategeko yaguyemo abantu bane.

Biriya bikorwa byananenzwe n'amahanga bavuga ko USA ihora yiyita umwarimu wa Demokarasi itari ikwiye kubamo ibikorwa nka biriya, byakurikiwe n'ibirego by'abagize inteko Ishinga amategeko muri kiriya gihugu ndetse byanashyigikiwe na bamwe mu bo mu ishyaka rimwe na Trump (Republicans).

Ubu abagize Inteko Ishinga Amategeko ku mpande y'amashyaka yombi (Democrats& Republicans) bahaye umwanya abazaburanira Trump kugira ngo bitegure bityo urubanza rukazaba tariki 08 Gashyantare 2021.

Donald Trump utarezwe bwa mbere dore ko hari ibindi birego yigeze gushinjwa ndetse Inteko Ishinga Amategeko igashaka kumweguza ariko Sena ya kiriya gihugu ikabimuhanaguraho.

Uyu muperezida waranzwe na byinshi ku buyobozi bwe, muri iki cyumweru ubwo Perezida Joe Biden yarahiraga, ntiyagaragaye muri uwo muhango kuko yari yamaze kuva muri White House.

Mu ijambo yavuze mbere yo kuva muri White House, Trump yavuze ko yahuye n'intambara itoroshye ariko ko yakoze ibishoboka akazinesha.

Perezida Donald Trump ubaye umwe mu baperezida bacye bayoboye manda imwe muri USA, yavuze kandi ko azagaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Urubanza-ruregwamo-Perezida-Trump-ruzaba-tariki-08-02

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)