Rusesabagina uzaburana mu cyumweru gitaha, umwunganira arasaba ko arekurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Me Gatera Gashabana waburanye imanza zikomeye mu Rwanda ubu uri kunganira Paul Rusesabagina, yandikiye Urugereko rw'urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga, arumenyesha ko uburenganzira bw'umukiriya we buri guhonyorwa.

Biteganyijwe ko Paul Rusesabagina azatangira kuburana mu mizi ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha.

Muri iyi baruwa ya Me Gatera Gashabana asaba ko itariki yo kuburanishirizaho umukiliya we ivaho.

Gashabana agaruka kuri buriya burenganzira bwangijwe ku mukiliya we nko kuba ngo atemererwa kwivuza kandi asanganywe uburwayi bwihariye ndetse ngo hari n'ibyo atemerewe gukora bimufasha gutegura urubanza nko gufatira inyandiko ze ndetse ngo akaba atemerewe gufata ikaramu n'urupapuro.

Uyu munyamategeko uzwi mu manza zikomeye zagiye zibaho mu Rwanda, yasabye ruriya rukiko gutegeka ko umukiliya we arekurwa nk'indishyi yo kuba yarambuwe uburenganzira ahabwa n'amategeko.

Ibi bisa nk'aho atari bishya kuko umuryango wa Rusesabagina, kuva yafatwa wakunze kuvuga ko afunzwe nabi ndetse ngo akaba atabasha kwivuza no kuvugana n'abo mu muryango we.

Leta y'u Rwanda yo yakunze guhakana ibi bivugwa, ivuga ko Rusesabagina afunzwe nk'abandi bafungwa kandi ko uburenganzira bwose yemererwa n'amategeko, abuhabwa.

IBYABA BIREGWA RUSESABAGINA :
1. Kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,
2. Gutera inkunga iterabwoba,
3. Iterabwoba ku nyungu za politiki,
4. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba,
5. Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba,
6. Kuba mu mutwe w'iterabwoba,
7. Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba,
8. Ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake,
9. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate,
10. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro,
11. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako,
12. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake,
13. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n'inshingano za gisirikare.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rusesabagina-uzaburana-mu-cyumweru-gitaha-umwunganira-arasaba-ko-arekurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)