Kamonyi: Ubwoba ni bwinshi kuri ba Gitifu b'Utugari kubera ikizamini, Akarere kati' Nta mpamvu yabwo' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kimwe n'ahandi muturere, bwandikiye komisiyo y'igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, basaba uburenganzira bwo gukoresha ikizamini ku rwego rw'abakozi bo mutugari bijyanye n'uko imbonerahamwe y'imirimo mishya ibiteganya. Bamwe mubamaze kumva aya makuru, bari mu bwoba bibaza niba atari iherezo ry'akazi. Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi burabamara impungenge ko nta kibazo ku mukozi wese wujuje ibisabwa, ko azakora ikizamini nk'abandi, yagitsinda agakokeza akazi.

Ikizamini kizakoreshwa aba bakozi kimwe n'abandi bashya bi kuzuza uru rwego rw'akagari nkuko biteganijwe ko rugomba kugira abakozi batatu, ni ikizamini cyo mu buryo bw'ikiganiro( Oral Test), aho kizitabirwa n'abakozi basanzwe bakorera mu karere ( internal recruitment).

Abakozi batari bake mu tugari bakimenya ko hari ikizamini kibategereje, bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko bafite impungenge zivanze n'ubwoba bw'uko iri ryaba ari iherezo kuri bamwe baba bari barabuze uko bikizwa, byaba kubasimbuza akashakwa bitewe n'impamvu zinyuranye( ruswa cg ikimenyane), byaba se ubundi buryo bamwe bari baraburiwe uko bakwirukanwa.

Tuyizere Thaddee, umuyobozi w'ahateganyo w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko nta mukozi ukwiye kugira impungenge, ko uwujuje ibisabwa nawe azakora ikizamini nk'abandi, yagitsinda agakomeza imirimo.

Tuyizere, avuga ko ubuyobozi bw'akarere koko bwanditse busaba gukoresha ikizamini ariko ko bakirindiriye igisubizo. Ati ' Natwe twaranditse. Hari ukuzuza bariya batatu( bateganywa mu mbonerahamwe nshya y'imirimo), ariko urumva nyine n'imyanya ituzuye tuzayikoreshereza, ariko ibyo byose biterwa nuko tugenda tubona ingengo y'imari'.

Akomeza avuga ko mu gukoresha ibizamini bazahera aho babona bikenewe cyane bishingiye ku ngengo y'imari ihari, ariko kandi byose bakaba bagitegereje gusubizwa cyangwa se guhabwa uburenganzira bwo gukoresha iki kizamini.

Kubasanzwe muri aka kazi bafite ubwoba n'impungenge zo gusimbuzwa mu buryo ubwo aribwo bwose bwasa n'ububarenganya, Meya yagize ati ' …, icyambere abari mukazi barakagumamo, ibindi rero by'ikizamini uri mukazi wujuje ibisabwa aba afite uburenganzira bwo gupiganirwa umwanya uwo ariwo wose ujyanye n'ibyo yize'.

Uyu muyobozi w'agateganyo w'akarere ka Kamonyi, avuga ko n'abari mu myanya ubu ariko bararangije kwiga, ariko kandi ibyangombwa byabo bihuje n'umwanya bapinanira ngo nta kibazo bazahabwa amahirwe yo gukora. Ashimangira ko igitegerejwe ari igisubizo cyo gukoresha ikizamini ubundi bakareba ku bushobozi buhari bw'akarere.

Akarere ka Kamonyi gafite utugari 59, byumvikane ko abategerejwe gukora ikizamini baba abasanzwe mu mirimo, baba abashya bagomba kwinjira ngo abakozi batatu bateganywa baboneke bagombye kuba abantu 177 bakaba bujuje imbonerahamwe y'imirimo ku bakozi bose b'Akagari uko ari batatu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-ubwoba-ni-bwinshi-kuri-ba-gitifu-butugari-kubera-ikizamini-akarere-kati-nta-mpamvu-yabwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)