Umunyamakuru Umuhire Valentin yasezeweho bwa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gahunda yo kumusezeraho yari igizwe no gufata umurambo mu buruhukiro bw'ibitaro bya CHUK saa moya za mu gitondo, hakurikiraho umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera saa yine bibera kuri Mont Kigali i Nyamirambo.

Nyuma yaho hakurikiyeho misa yo kumusabira yabereye kuri Regina Pacis i Remera, hanyuma ashyingurwe mu irimbi rya Rusororo.

Inkuru y'urupfu rw'umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).

Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk'umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk'icyitegererezo akaba n'umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.

Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n'umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cy'ishyirahamwe ry'abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n'ubuhinzi ariko abifatanya n'itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews'.

Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.

Imana imuhe iruhuko ridashira!




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umunyamakuru-umuhire-valentin-yasezeweho-bwa-nyuma
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)