Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese 'Mana mfasha' ya  Eric Nshimiyimana n'abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nibyo rwose mu mupira w'amaguru nta kidashoboka. Byagaragaye kenshi ubwo amakipe yitwa ko ari 'inyigaguhuma' asezerera ay'ibigugu mu marushanwa, benshi bakanemeza ko kuba amakipe ajya gukina ntawakwemeza 100% uri butsinde umukino, nabyo biryosha umupira w'amaguru. Mbere y'umukino wahuje Ikipe y'Igihugu y'uBufaransa n'iya Senegal mu Gikombe cy'Isi cyo muw'2002, si abantu benshi bari kwemeza ko Senegal yari igiye bwa mbere mu gikombe cy'isi, itsinda 'Les Bleus', nyuma y'imyaka 4 gusa icyo gihangage gitwaye icyo gikombe. Ngaho aho ruhago ibera igitangaza rero.

Icyakora mu mupira w'amaguru haba ibitangaza hagira, ' kubahatisha' biragenda bitakaza ijambo. Muri iki gihe habamo amarenga ashobora kukwereka icyerekezo cy'umukino. Ushobora gushingira ku mateka,ukanashingira ku myitwarire amakipe azahura  amaze iminsi agaragaza.

As Kigali niyo kipe ihagarariye uRwanda mu irushanwa  nyafrika ry'amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup. Nyuma yo guhigika Orapa United yo muri Botswana, ikanasezerera bigoranye cyane  KCCA yo muri Uganda, As Kigali yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tuniziya, mu mikino ibiri ya kamarampaka, kugirango haboneke izakomeza mu cyiciro cy'amatsinda, amakipe menshi aba yifuza. Iyo usesenguye umupira w'uRwanda muri iki gihe, ubura aho wahera wemeza ko ikipe yacu yasezerera iyo muri Tuniziya. Keretse bibaye ibya bya bitangaza twatangiye tuvuga. Umupira w'uRwanda wakomeje kurangwa n'akajagari, kuyoborwa bitari ibya kinyamwuga,kubakira ku musenyi, n'ibindi byagiye bituma uRwanda ruba igihugu giciriritse cyane mu mupira w'amaguru. Umusaruro ugayitse w'Amavubi  urivugira!

Iyo urebye inzira AS Kigali yanyuzemo ngo ibe igeze kuri uru rwego, nabwo bikwereka ko uretse 'Nyirimpuhwe' gusa, AS Kigali yagombye kuba yibereye muri'guma mu rugo' nka APR FC yo yamenyereje Abanyarwanda kutarenga umutaru mu marushanwa mpuzamahanga. Umuntu wese ukurikirana iby'umupira w'amaguru ntibimusaba ubwenge bwinshi ngo yemeze ko iyo KCCA idahabwa mpaga mu mukino ubanza kubera ubwandu bwa Covid-19, ngo AS Kigali yibonere'impano' y'ibitego 2-0, akayo kari kashobotse. Tutagendeye kuri 'Mana mfasha ' yaherekeje AS Kigali kugeza ubu , guhura na CS Sfaxien ubanza bibaye nka wa mwana ujya mu kizamini cyo kwimuka, kandi ibindi byakibanjirije yarakoperaga gusa.

AS Kigali ni ikipe yashoye amafaranga menshi uyu mwaka, intego ari ukugera mu matsinda. Kugira intumbero nk'iyi ni byiza rwose. Ariko se birahagije ngo inzozi zibe impamo?Twibuke ko umupira  atari abakinnyi gusa, kuko haba n'ubuyobozi bwiza, abatoza beza, kumenyera amarushanwa  no kubaka ikipe kuva mu mizi, atari ugushaka gusarura iby'ako kanya ,utaravunwe no gutegura insinzi irambye.  Umuhinzi ushakja kweza neza abanza gutegura umurima, gushaka imbuto z'indobanure, ifumbire nziza kandi ihagije , inama z'abahanga mu by'ubuhinzi,  n'ibindi byinshi bitegura umusaruro mwizaumusaruro mwiza. Ese AS Kigali ntiyaba ari nk'umuhinzi wibwira ko kuba ufite umurima n'isuka bihagije ngo arumbukirwe? Ese koko uzajya mu marushanwa y'umugabane wose, kandi mu gihugu cyawe umupira ari ku munwa gusa, wizere gutsinda ikipe nka CS Sfaxien imaze  gutwara  ibikombe 4 kurwego rw'umugabane. Ushobora kuvuga uti:' Nari umugabo ntihabwa intebe'. Nibyo, ariko si kimwe n'utarigeze ubwo bugabo!

Ku rwego rw'uRwanda, AS Kigali si ikipe mbi ugereranyije n'ayo bakina ndetse kuba yatwara igikombe mu Rwanda ntibyakayinaniye, n'ubwo nabyo byakomeje kuyibera ihurizo. Ariko se mbere yo gushaka kujya mu matsinda y'irushanwa rya Afrika, wipimye nande? Shampiyona  ukinamo ihagaze ite?Abo bakinnyi umurundo waguze, bageze kuki aho bari bari mbere yo kubarindumurira ibifaranga. Ese abatoza bo ntihari byinshi bagikeneye kwiga, mbere yo kurota kujya mu matsinda? Muri iyi nyandiko ntitugambiriye guca intege AS Kigali, ariko ni byiza ko bajya guhura na CS Sfaxien  biyizi neza, kuko burya 'kwirarira ntibikubuza kwirahuriraho umuriro!

CS Sfaxien ni ikipe yashinzwe mu mwaka w'1928, ikaba yarabanje kwitwa'Club Tunisien, mbere y'uko muw'1962 ihinduriye izina ikitwa CS Sfaxien. Iri mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya kuva muw' 1947, aho yatwaye ibikombe  13 birimo 8 cya shampiyona, mu gihe As Kigali yo itaratwara igikombe na kimwe cya shampiyona. Abanyamahanga ngenderwaho ba CSS  kandi b'intoranywa muri iki gihe, harimoKingsley Sokari, Kingsley EDUWO , Ahmed Ammar  na Alaa Ghram bakomoka muri Nigeria, abanya Guinea  Naby Camara na  Ousmane  Camara, umunya Cote d'Ivoire Chris Kouakou n'umunya Gabon Malick Avouna.

Mu banyamahanga b'intoranywa ba AS Kigali barimo na  Pierre Kwizera  aka Maestro Pierrot, utakibanza mu kibuga.

Umukino ubanza hagati ya As Kigali na CS Sfaxien ni tariki 14 Gashyantare 2021, ukazabera muri Tuniziya.

The post Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese 'Mana mfasha' ya  Eric Nshimiyimana n'abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ko-kwirarira-bibaye-kwirahuriraho-umuriro-ese-mana-mfasha-ya-eric-nshimiyimana-nabasore-be-izongera-ibatabare-bahigike-cs-sfaxien/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)