Rusizi : Mayor aravugwaho gusenyesha ishuri, we ati 'narangije urubanza sinategetse gusenya' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ishuri Sainte Marie Rususa, rya fondasiyo Saint Marie de Jesus, ryubutse ku butaka bwa Leta yabatije.

Ryavugwagaho kuba ribereyemo umwenda abaturage n'abarimu, urimo uw'ibiribwa byagemuwe kuri iri shuri.

Muri 2018 riherutse ryarasenywe ku buryo ibyumba byaryo 36 byavanyweho inzugi n'amadirishya n'amabati kugira ngo hishyurwe umwenda wa miliyoni 9 Frw ryari ribereyemo abantu.

Abatuye mu gace riherereyemo banenga uriya mwanzuro wo gusenya ririya shuri kuko ryari rimaze kubazanira amahirwe kandi ko cyari igikorwa remezo cyari kuzabagirira akamaro.

Umwe muri aba baturage yagize ati 'Aha ishuri ryari ryubutse habaye ibigunda ahandi habaye imirima ushatse guhinga aragenda agafata igice ashaka agahinga.'

Bavuga ko aka gace kari kamaze gutera imbere kuko hari n'ivuriro ku buryo babona imbere habo ari heza kubera ibi bikorwa remezo byari bikomeje kwisukiranya.

Kayumba Ephrem uyobora aka Karere uvugwaho gutanga amabwiriza yo gusenya ririya shuri, yabwiye TV1 ko ibyo gusenya ririya shuri atabizi.

Yagize ati 'Njyewe icyo nzi ni uko natanze uburenganzira bwo kurangiza urubanza rw'abo iki kigo kibereyemo ideni, kurangiza urubanza hari ubwo bikorwa neza cyangwa bigakorwa ku mbaraga za Leta , gusa iyi dosiye n'iya kera ndumva ntarigeze mvuga ngo barisenye.'

Bariya baturage bavuga ko abana bigaga muri ririya shuri harimo n'abavuye mu ishuri kubera ingaruka za kiriya gikorwa bita ko kigayitse.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Mayor-aravugwaho-gusenyesha-ishuri-we-ati-narangije-urubanza-sinategetse-gusenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)