Diamond yisanishije n'umwana yabyaranye na Tanasha, abafana bati 'inyana ni iya mweru' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amafoto yashyize kuri Instagram kuri uyu wa Gatandatu, ubwo uyu muhanzi yabanzaga gushyiraho amafoto ateruye uyu mwana yabyaranye na Tanasha batandukanye.

Ni amafoto agaragaza ko uyu muhanzi yari yasuye uriya mwana dore ko nta n'ubutumwa yigeze ashyiraho buyaherekeza gusa amafoto ubwayo yivugiraga.

Nyuma y'uko ashyizeho amafoto agaragaza ibihe byiza yagiranye n'uyu mwana, Diamond yashyizeho indi foto igaragaza uyu mwana yayegeranyije n'iye akiri muto.

Bamwe mu bamukurikire kuri uru rubuga nkoranyambaga bahise batangaza ko Diamond asa n'umwana we 100%.

Hari uwahise avuga ko ari nka Copy& Paste ashaka kuvuga ko ari we wagiye akagaruka.

Undi na we yagize ati 'Uyu biragaragara ko ari impanga yawe ntakabuza' Undi na we ati 'Like father like son, cyangwa se 'inyana ni iya mweru.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Diamond-yisanishije-n-umwana-yabyaranye-na-Tanasha-abafana-bati-inyana-ni-iya-mweru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)