VIDEO : Aimable Karasira yatangaje ko aziyamamariza kuba Perezida w'u Rwada #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aimable Karasira yabitangaje mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, avuga ko ubu yinjiye muri Politiki kugira ngo avuganire rubanda.

Yabivuze agaruka ku bibazo bimwe na bimwe avuga ko bibangamiye rubanda nko kongeza amafaranga y'ingendo, umusore ku bukode bw'ubutaka ndetse n'ibindi bibazo bitagira ubivugaho nyamara hari inzego zibishinzwe nk'Inteko Ishinga Amategeko.

Ati 'Ugasanga abantu ntibabibaza, yewe n'Abanyamakuru basanzwe namwe mutugerera kure ugasanga ntimwabitubarije bikabazwa n'umuturage usanzwe.'

Uyu mugabo usanzwe anaririmba indirimbo zumvikanamo politiki, aherutse gushyira hanze indirimbo ya Kangondo igaruka ku kibazo cyo kwimura abaturage b'ahirwa Bannyahe mu Karere ka Gasabo kigeze kugaruka cyane mu itangazamakuru.

Avuga ko ibihangano bye biba bisa nko kuvugira abadafite kivugira, bikaba byatumye ubu yinjiye muri Politiki, akaba asaba abantu kumujya inyuma.

Karasira avuga ko nubwo nta mutwe wa Politiki agira ariko 'nzakora ku giti cyanjye niyamamarize ubudepite ndetse nkiyamamariza n'umwanya wa Perezida wa Repubulika.'

Avuga ko atari cyera kuko aziyamamaza muri manda itaha ubwo ni muri 2024 kuko ari bwo manda y'imyaka irindwi ya Perezida Paul Kagame izaba irangiye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Aimable-Karasira-yatangaje-ko-aziyamamariza-kuba-Perezida-w-u-Rwada

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)