Polisi y'u Rwanda ivuze ibi mu gihe mu Rwanda by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali harimo gukorwa igikorwa cyo gusuzuma abantu basanzwe bakora serivisi z'ibanze nk'ubucuruzi cyangwa abandi bashobora kugirwaho ingaruka cyane n'iki cyorezo nk'abakuze n'abafite indwara za karane.
Polisi ivuga ko umuntu basanze afite ubwandu bw'iki cyorezo ntakurikize amabwiriza yo kwitwararika ku buryo ashobora kuyanduza abandi, azakurikiranwa.
Yagize iti 'Tuributsa abaturarwanda ko umuntu wese bapimye bagasanga arwaye Koronavirusi ariko agahitamo gukomeza gukwirakwiza ubwo bwandu ku bushake azakurikiranwa ndetse abe yanashyikirizwa ubutabera nk'uko amategeko abiteganya.'
Polisi y'u Rwanda ikomeza itanga inama igira iti 'Mu gihe usanze waranduye Koronavirusi, urwariye mu rugo cyangwa kwa muganga ugomba kubahiriza amabwiriza yose uhabwa n'inzego z'ubuzima kugira ngo udakwirakwiza iyo ndwara. Dukomeje kwibutsa abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Koronavirusi.'
Mu iminsi ine y'iki cyumweru gusa hamaze kugaragara abantu bashya 1 554 banduye COVID-19 barimo 363 bagaragaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2021. Muri iyi minsi ine kandi, iki cyorezo cyahitanye abantu 12.
UKWEZI.RW