Platini yasobanuye icyo yagendeyeho ahitamo abakobwa bagize ikipe yise 'Helena', igice akunda kuri Shaddyboo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nemeye Platini [P], umuhanzi nyarwanda ukunzwe muri iyi minsi wahoze mu itsinda rya Dream Boys, avuga ko ajya guhitamo abakobwa bagize ikipe ye yise 'Helena' yagendeye ku bwiza bwabo kandi hari mu rwego rwo kwamamaza iyi ndirimbo yendaga gusohora kugira ngo imenyekane itaranasohoka.

Helena ni indirimbo nshya ya Platini yokorewe muri Kina Music amashusho yayo afatirwa Dubai, ikaba yaragaragayemo umwamikazi wa Instagram, Shaddyboo.

Mbere y'uko isohoka izina Helena ryari rimaze iminsi rizwi mu mitwe y'abanyarwanda benshi bitewe n'uburyo Platini yaryamamajemo.

Mbere y'uko isohoka abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Platini yashyizemo amafoto y'abakobwa 11 yashyize mu ikipe ye ya 'Helena' aho buri umwe afite igice cy'umubiri kimukurura, aho benshi muri abo ari ibyamamare.

Yagize ati' Aba bari rero mubona ni inshuti zanjye ariko buri wese afite igice ku mubiri kinkurura cyaneee ni ahawe ho kuvumbura. Ikipe yanjye ya 11 yitwa #Helena.'

Bamwe mu bakobwa yifashishije barimo Shaddyboo, Butera Knowless, Bagwire Keza Joannah, Uwase Raissa Vanessa, Uwase Ghislaine Samantha, Isimbi Alliance n'abandi.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yari agamije kugaragaza ubwiza bwa bakobwa b'u Rwanda ariko yifashishije indirmbo ye Helena ndetse byari no mu rwego rwo kuyimenyekanisha.

Ati' Naringamije kugira ngo nerekane ubwiza bwa bashiki bacu ariko bigamije kwerekana indirimbo yanjye ko itaka ubwiza bw'umukobwa uncanganyikisha. Ni indirimbo itaka ubwiza bw'umukobwa budasanzwe rero ngerageza gushyiraho abakobwa bake beza n'ubwo ari benshi ariko sinabavamo.'

Aba bakobwa yirinze gutangaza bose buri umwe igice akunda kuri we, ariko kuri bamwe nka Shaddyboo yavuze ko akunda amaso ye.

Ati'Shaddyboo nkunda amaso ye, afite amaso meza. Uwase Samantha nkunda inseko. Uwase Vanessa ukuntu ateye.'

Avuga ku mpamvu yahisemo gukoresha Shaddyboo mu ndirimbo yagize ati'narabanje ndamuririmba mu ndirimbo nti ufite umubiri umeze nk'uwa Shaddyboo. Ndamwemera, ndamukunda, ni umusitari.'

Ku mafaranga yaba yarishyuye uyu mukobwa yavuze ko bumvikanye ko byaguma hagati yabo ntibijye mu itangazamkuru.

Ati'Shaddyboo namuhaye ibintu byinshi cyane, uretse ko njye na we twumvikanye ko byaguma mu kazi ntibijye mu itangazamakuru, ariko Shaddyboo ntabwo ari agafu k'imvugwarimwe.'

Helena ni indirimbo yaririmbye mu ndimi zitandukanye, Igifaransa(igice cyayo kinini), Icyongereza, Ikinyarwanda n'Iringala.

Yumvikana asaba umukobwa kumugirira impuhwe ntakomeze kumugerageza kuko abizi neza ko iyo amubonye ahita acika intege bitewe na bimwe mu bice by'umubiri we bimukurura.

Amaso ya Shaddyboo ni kimwe mu bimukurura kuri we
Imiterere ya Uwase Vanessa Raissa ni cyo amukundira
Samantha akunda inseko ye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yasobanuye-icyo-yagendeyeho-ahitamo-abakobwa-bagize-ikipe-yise-helena-igice-akunda-kuri-shaddyboo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)