Ni icyemezo cy'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ubuyobozi bwa City Radio kwishyura abanyamakuru bayikoreye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 16 by'ibirarane n'indishyi iyo Radio ibagomba.
Mu batsinze City Radio harimo Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi cyane nka Oswakim ukorera TV10 na Radio 10, n'abandi banyamakuru barimo Ndahiro Valens Papy, Rurangwa Gaston 'Skizzy' na Juventine Muragijemariya.
Nyuma y'igihe kinini urubanza rutarangira, rwashyize rugera ku musozo maze urukiko rutegeka ko Oswakim yishyurwa 8,500,000 rwf, Skizzy 2,400,000, Juventine 1,680,000 rwf, Bonaventure 1,440,000 rwf naho Ndahiro Valens Papy we akazishyurwa 1,105,000 frw.
City Radio kandi yategetswe kwishyura igihembo cya Avoka kingana na Miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda, ndetse n'andi mafaranga ibihumbi 100 yatanzwe nk'ingwate y'igarama.
Urukiko kandi rwategetse City Radio kwishyura imisanzu yose ya RSSB aba banyamakuru bagombaga gutangirwa mu gihe cyose bamaze bahakora.
Isomwa ry'urubanza ryakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho abarega bari muri Guma mu Rugo, ariko babasha kumva incamake y'urubanza.
UKWEZI.RW