Nyuma y'amezi 3 yambitswe impeta ya fiançailles, Bijoux wo muri Bamenya yatandukanye n'umukunzi we ahita abona undi(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munezero Aline wamenyekanye muri filime y'uruhererekane ikunzwe ya Bamenya nka Bijyoux avuga ko yatandukanye n'uwari fiancé we biteguraga kurushinga, Abijuru Benjamin ubu akaba yaranamaze kwambikwa indi mpeta ya fiançailles.

Tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo Benjamin yambitse impeta Bijoux amusaba ko yazamubera umugore, undi na we ahita abyemera.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nyuma y'amezi 3 gusa yambitswe impeta y'urukundo yahise atandukana na Abijuru Benjamin wari umukunzi we ubu yabonye undi.

Ati'Abanyarwanda icyo nababwiye ni uko mfite fiancé, wenda ashobora kuba yarahindutse. Nari naranze kubitangaza kuko hari ibintu biba atari ngombwa.'

Yakomeje avuga ko atavuga ngo bapfuye iki n'iki cyane ko abantu batabura ibyo bapfa, bakaba barahisemo kubihagarika.

Yagize ati' Umuhungu wanyambitse impeta twaratandukanye. Ntabwo ari ngombwa ngo nze ngo mvuge ibi gusa ntabwo ari byiza, ntabwo twumvikanye. Ikintu nabwira abanyarwanda umuhungu twaratandukanye ntabwo tukiri kumwe.'

'Hari igihe umuntu aba ari mwiza ku isura ariko wenda ibyo ashaka cyangwa imiterere yiwe atari byo wowe ushaka cyangwa se ntimunahuze. Ntabwo ngiye kuvuga ngo wenda we yambereye mubi, kuko hari ho abantu bivuga ameze ku ruhande rumwe nshobora kuba naramubereye mubi cyangwa nawe akaba yarambereye mubi.'

Bijoux avuga ko yafashe umwanzuro wo kumwerekana kuko yari afite gahunda yo kubaka ariko bikaba bitaragenze neza.

Nyuma yo gutandukana na Abijuru akaba yarahise abona undi mukunzi bameranye neza nta kibazo.

Ati'njye mfite fiancé, mfite umuntu nkunda, ubu hari abantu bari buvuge ngo utandukanye n'uriya uhise ushaka undi? Hari ikintu cyitwa kudaheranwa n'agahinda.(…) twarandukanye kandi nta n'ikibazo dufitanye turavuganye.'

Nyuma yo gutandukana n'uwari umukunzi we akaba yarahisemo gusiba amafoto ye yose bari kumwe yari yarashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Avuga ko yahisemo kuvuga ukuri bitewe n'uko abantu benshi bari bamaze igihe babimubaza.

Benjamin yari yambitse Bijoux impeta
Yari yamwereye ko bazabana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-amezi-3-yambitswe-impeta-ya-fiancailles-bijoux-wo-muri-bamenya-yatandukanye-n-umukunzi-we-ahita-abona-undi-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)