LIL WAYNE wababariwe na Donald Trump yahise asohora indirimbo nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

cyamamare Lil Wayne w'imyaka 38, ni umwe mu bahanzi ku isi bakunzwe mu njyana ya Hip Hop yari amaze igihe mu buroko akurikiranyweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko.

Perezida Donald Trump ageza ijambo rya nyuma ku bantu yavuze ko yakoze byinshi bishoboka yari ashoboye anongeraho igikorwa cyo gutanga imbabazi ku banyabyaha bagera 73 barimo na Lil Wayne wari warafatanwe imbunda.

Kuri Twitter ye, Lil Wayne yashimiye Donald Trump n'umucamanza Bradford Cohen nka bamwe mu bagize uruhare rukomeye ku mbabazi yahawe.

Dwayne Michael Carter Jr wamamaye mu muziki ku izina rya Lil Wayne mu magambo ye yagize ati : "Ndashaka gushimira Perezida Donald Trump kuba yaramenye ko mfite byinshi byo guha umuryango wanjye, ibihangano byanjye, ndetse n'umuryango wanjye muri rusange. Ndashaka kandi gushimira Bradford Cohen, ku bwo gukorana umwete kugira ngo mbone andi mahirwe kuri njye."

Usibye Lil Wayne, umuhanzi Kodak Black ari mu bafunguwe kubera izi mbabazi zatanzwe na Perezida Donald Trump wasimbuwe na Joe Biden ku mwanya wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za America.

Lil Wayne, icyaha cyo gutunga imbunda yagihamijwe mu Kwakira 2020 cyari gutuma afungwa imyaka 10.

Uyu muhanzi yahise asohora indirimbo ayita 'Ain't Got Time,' avuga ku itegeko ryemerera abantu gutunga imbunda muri US.

Urubuga wealthy.net ruvuga ko Lil Wayne atunze agera kuri miliyoni 150 z'amadolari.



Source : https://www.imirasire.rw/?LIL-WAYNE-wababariwe-na-Donald-Trump-yahise-asohora-indirimbo-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)