uRwanda rushobora gucibwa amande angana n'ibihumbi 600 na 'CAF' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinyi yinjiye asimbuye Karisa Rachid hari ku munota wa 75 byumvikane ko yinjiye mu kibuga habura iminota 15 gusa ngo umupira urangire.
Eric yinjiye mu kibuga yambaye umupira uriho nomero 25 mugihe ikabutura yari yambaye yariho nomero 24.

Muri zimwe mu ingingo za 'CAF' mu mategeko igenderaho nuko bifatwa nkikosa kwambara nomero zibusanyije. Bityo bishoboka ko ikipe y'uRwanda yazahura n'ibyo bihano birimo nogucibwa mande angana n'ibihumbi 600 fr y'uRwanda.

Iri kosa rikimara kuba ku munsi wejo, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwibaza icyaba cyatumye umukinyi Eric Ngendahimana yinjira mu kibuga yambaye umwambaro uriho nomero zibusanyije hibazwa niba byaba ari uburangare bwa FERWAFA. gusa ku geza nubu ntacyo AMAVUBI aratangaza ku makosa yabaye.

Tubibutse ko muri uwo mu kino uRwanda rwanganyije na Maroc mwitsinda "C" umukino ubanza nabwo uRwanda rwari rwanganyije na Uganda. Kugeza ubu uRwanda rukaba rufite amanota 2 rukaba rusabwa ku zatsinda ikipe ya Togo byanze bikunze kugirango rubashe kujya muri 1/4 bitaba ibyo rugahita rusezererwa.

Bagabo John.



Source : https://www.imirasire.rw/?uRwanda-rushobora-gucibwa-amande-angana-n-ibihumbi-600-na-CAF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)