Nyanza: Abahinzi batindaga kugezwaho inyongeramusaruro begerejwe ububiko bujyamo toni 6 000 icyarimwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bubiko bwubatse mu Murenge wa Busasamana bubikwamo inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi zirimo ifumbire mvaruganda ya DAP, UREA, NPK, PAN53, SC403 na WH505.

Umukozi w'Umushinga Tubura mu Karere ka Nyanza ushinzwe kuwuhuza n'inzego za Leta, Nibyobyiza Sylvie, avuga ko bubatse ubwo bubiko bagamije kwegereza inyongeramusaruro abahinzi bo mu Ntara y'Amajyepfo kuko bari bamaze kubona ko hari ikibazo cy'uko zibageraho zitinze.

Ati 'Ubu bubiko bufasha abahinzi kubonera serivisi ku gihe kuko mbere hari igihe inyongeramusaruro zitabagereragaho ku gihe bigatuma batinda guhinga cyangwa bagahinga batazikoresheje kuko zituruka kure. Tuzigura hanze y'igihugu tukazizana hano hafi yabo.'

Ifumbire bayiha umuhinzi nk'ideni akishyura amafaranga make andi akagenda ayatanga buhoro buhoro kugeza igihe azakenera indi agiye kongera guhinga, kandi bongeraho no kumwigisha uko ayikoresha neza.

Umuhinzi ahabwa irindi deni ari uko byibura ageze kuri 70% yishyura irya mbere ry'inyongeramusaruro yahawe.

Nibyobyiza avuga ko umuhinzi ukeneye inyongeramusaruro iyo amaze kwiyandikisha bamufasha gusuzuma ubutaka bwe bakareba iziberanye nabwo, barangiza bakazimugezaho aho aherereye hose mu Ntara y'Amajyepfo.

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko kwegerezwa ubwo bubiko byakemuye ikibazo cy'uko inyongeramusaruro zabageragaho zitinze bigatuma rimwe na rimwe badahingira igihe.

Rubagumya Charles avuga ko ku gihembwe akenera ibilo 600 by'ifumbire mvaruganda yo guhingisha ibigori, kandi yishimira ko kuri ubu isigaye ibagereraho ku gihe bitandukanye na mbere kuko yatindaga.

Ati 'Ubu ifumbire isigaye iri hafi yacu kandi iyo nyikeneye mpita nyibona kuko iba ihari. Mbere hari ubwo yatindaga twajya no kuyishaka tukayibura. Ubu mpinga ibigori neza ku buryo ku gihembwe nsarura toni 10 zirenga.'

Abahinzi baganiriye na IGIHE bifuza ko muri ubwo bubiko hakongerwamo imbuto z'indobanure z'amoko yose kuko haba ubwo bajya kuzishaka bagasanga harimo ubwoko bumwe badakenera cyane.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimira ko kuva Tubura yashyira ububiko bunini hafi y'abahinzi, ifumbire n'imbuto basigaye babibonera ku gihe.

Ati 'Uyu munsi twishimira ko mu mwaka wa 2020 ndetse n'uwawubanjirije abaturage baboneye ifumbire n'imbuto ku gihe bagahinga bataraye ihinga cyangwa ngo bakererwe.'

Ikindi avuga byakemuye ni uko hari ubwo abaturage bagezwagaho inyongeramusaruro batifuza bitewe n'uko yaturutse kure ariko kuri ubu bajya kwihitiramo iberanye n'ubutaka bwabo kuko iri hafi yabo.

Ntazinda avuga ko indi nyungu ari uko ubwo bubiko bunini ari igikorwa remezo gikomeye mu Karere ka Nyanza kandi abaturage bahahawe akazi mu kubwubaka ndetse hari n'abahakora muri iki gihe.

Tubura yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2007 ariko yageze mu Karere ka Nyanza mu 2012.

Abahinzi bo mu Karere ka Nyanza begerejwe ububiko bw'inyongeramusaruro bubika toni 6000 icyarimwe
Bishimira ko batagikenera inyongeramusaruro ngo bazibura cyangwa ngo zibagereho zitinze
Habikwamo inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi zirimo ifumbire mvaruganda ya DAP, UREA, NPK, PAN53, SC403 na WH505
Umuhinzi ahabwa ifumbire nk'ideni akagenda yishyura buhoro buhoro
Kuri metero kare imwe habikwa toni enye n'igice
Muri ubwo bubiko haba harimo amafumbire y'ubwoko butandukanye
Umuhinzi wo mu Karere ka Nyanza ukeneye inyongeramusaruro ayibona hafi ye

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-batindaga-kugezwaho-inyongeramusaruro-begerejwe-ububiko-bujyamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)