Ngoma: Haravugwa urupfu rw'umugore watewe ibyuma mu maso amaze kwamburwa ibihumbi 500 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye kuwa Mbere saa munani z'amanywa bibera mu Kagari ka Gatonze mu Mudugudu wa Nyagatovi mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma. Uyu mugore nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya CHUK , yashizemo umwuka mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibungo, Kanzayire Consolée yabwiye IGIHE ko ubwo bageraga kuri uyu mugore basanze yatewe ibyuma mu maso ariko binagaragara ko yakubiswe ikintu kimeze nk'inyundo mu misaya.

Yagize ati ' Uriya mugore kuwa Mbere nka saa munani z'amanywa yatewe n'abantu mu mvura baramukomeretsa mu buryo bukomeye, nahise njyanayo na RIB na Polisi kureba ibyabaye, duhita duhamagara imodoka kugira ngo imujyane kwa muganga.'

Yakomeje agira ati ' Wabonaga ko bamushyize mu kintu kimeze nk'umufuka bagafata inyundo bagahonda mu mutwe nyuma bakanamutera ibyuma mu maso kuko abaganga bamaze kumukarabya nibwo twabibonye.'

Kanzayire yakomeje avuga ko bahise bajya gushaka umusore wabanaga na nyakwigendera mu rugo, uyu akaba ari umusore uri hejuru y'imyaka 20 aho umugabo w'uyu mugore yari amubereye se wabo.

Ati 'Bari bajyanye guhinga bahinguye amutuma kujya gushaka amakara ngo bateke icyayi, umwana wa nyakwigendera w'imyaka nk'itanu amutuma kujya kuzana amata, ariko uwo mudamu akaba yari afite amafaranga ibihumbi 500 yari yazaniwe n'umugabo we kugira ngo ayongere mu mari y'imyenda yacuruzaga, yayagendanaga ahantu hose, yari atarayajyana kuri banki.'

Yakomeje avuga ko uyu musore ukekwaho kumwica ngo ariyo yashakaga gutwara. Bikekwa ko yamwishe ubundi akajya gukaraba akazimangatanya ibimenyetso.

Ati ' Akana k'uwo mugore rero niko kaduhaye amakuru tujya kureba wa musore, ejo RIB na Polisi bajya gusaka inzu ya wa musore basangamo amafaranga ibihumbi 170 mu gisenge cy'inzu ariho n'amaraso, twahise dukeka ko yayahishe mu buryo butandukanye kugira ngo n'uwayabona azayabone ari igice.'

Umusore ukekwa yahise afatwa akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-haravugwa-urupfu-rw-umugore-watewe-ibyuma-mu-maso-amaze-kwamburwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)