Mu gitero cyaguyemo umusirikare w'u Rwanda, hishwe abarwanyi 37 abandi barafatwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bivugwa ko intandaro y'iyi mirwano ari uko imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé yashakaga kwambuka ikiraro gihuza agace ka Bimbo n'Umujyi wa Bangui kugira ngo yinjire mu Murwa Mukuru, maze Ingabo z'u Rwanda zifite inshingano zo kuwurinda zikaza kuburizamo icyo gikorwa.

Lt Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko uretse abarwanyi 37 bishwe muri icyo gitero, abandi batanu bafashwe ndetse n'ibikoresho byabo birimo imbunda n'ibindi birafatwa. Avuga ko n'ubwo u Rwanda rwabuze umusirikare warwo undi agakomereka byoroheje, ingabo z'u Rwanda muri rusange zirimo gukora akazi keza ko kubungabunga amahoro muri Centrafrique

Itangazo ryashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ryavugaga ko bunamiye kandi bababajwe n'urupfu rw'umwe mu basirikare b'u Rwanda babungabunga amahoro muri ishami rya MINUSCA (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic).

Iri tangazo kandi ryavugaga ko ingabo z'u Rwanda zifatanyije mu kababaro n'umuryango wa nyakwigendera hamwe n'inshuti ze. Rishimangira kandi ko Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zizakomeza kurinda abasivili nta gucogora.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-gitero-cyaguyemo-umusirikare-w-u-Rwanda-hishwe-abarwanyi-37-abandi-barafatwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)