Amavubi mu myizoto ya mbere i Douala! Babiri... - #rwanda #RwOT

Amavubi yakoze imyitozo y'isaha imwe yabereye kuri Stade Bonamoussadi iherereye i Douala, ikaba yari igamije kunanura imitsi y'abakinnyi nyuma y'urugendo bakoze.

Ntabwo myugariro w'iburyo Ombolenga Fitina ndetse na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane basoje iyi myitozo, kuko bagize utubazo bagasohoka mu kibuga mbere.

Agaruka ku bibazo aba bakinnyi bahuye nabyo ndetse n'impungenge zuko bashobora kudakina umukino wa mbere mu irushanwa rya CHAN 2021, umutoza Mashami Vincent yavuze ko utubazo bagize tudakanganye, ndetse bashobora no kugaragara ku myitozo ya kabiri bakora.

Amavubi azajya akora imyitozo inshuro imwe ku munsi kugeza igihe bazakinira umukino wa mbere na Uganda Cranes ku wa mbere tariki ya 18 Mutarama.

Amavubi acumbitse kuri Hotel La Falaise iri aha rwagati mu mujyi wa Douala, ari nawo mujyi wa mbere w'ubucuruzi muri Cameroun.

Ngendahimana Eric na Bertranda mu myitozo ya mbere muri Cameroun

Imanishimwe Emmanuel nta kibazo yagiriye mu myitozo ya mbere i Douala

Manzi Thierry uzafasha Amavubi mu bwugarizi

Niyomugabo Claude na Byiringiro Lague i Douala
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102335/amavubi-mu-myizoto-ya-mbere-i-douala-babiri-mu-bakinnyi-ntibayisoje-amafoto-102335.html

Post a comment

0 Comments