Minisitiri Munyangaju mu bitabiriye Car Free Day (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza Abanyarwanda umuco wo gukora siporo.

Iyi siporo kandi ifasha abayitabira kugira ubuzima buzira umuze nk'uko bimenyerewe no ku zindi siporo zose.

Mu busanzwe iyi siporo ikorerwa mu bice bitandukanye by'igihugu, gusa kubera icyorezo cya COVID-19 yabaye ikomorewe mu Mujyi wa Kigali.

Nk'uko bisanzwe kuri iki Cyumweru abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri iyi siporo imaze kwigarurira imitima ya benshi.

Aho wanyuraga hose wasangaga, abasore, inkumi, abana, abagore n'abagabo buri wese yari yabukereye mu myambaro ya siporo ari nako agerageza gukora izijyanye n'ubushobozi bwe.

Ku basore n'inkumi wabonaga ingoga n'umuvuduko ari byose ariko kubamaze gusunikwa n'imyaka ukabona bayikora mu mbaraga nke zabo.

Ku bana ho iyi siporo iba ari umwihariko kuko ubona bayikora bisa nko kwidagadura no gutembere, cyane ko abenshi baba bamaze icyumweru cyose mu masomo, bityo mu rwego rwo gutangira ikindi cyumweru neza bagakoresha iyi siporo nk'umwanya mwiza wo kuruhuka.

Mu myaka hafi itanu ishize iyi siporo itangijwe ni imwe mu zikomeye mu Rwanda kandi zitabirwa n'abantu benshi bakomeye mu gihugu barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Bitewe n'icyorezo cya Covid-19 uburyo iyi siporo yakorwaga byagiye bihinduka, aho ubu nta bantu bemerewe kugenda mu bikundi cyangwa ngo bagende baririmba. Uyitabira wese kandi asabwa kwitwaza agapfukamunwa kugira ngo niza kurangira atahe akambaye.

Mu bindi byahindutse harimo ko abantu batagihurira mu mbuga y'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro ngo bakorere hamwe imyitozo ngororamubiri babifashijwemo n'umutoza ubifitemo ubumenyi. Kugeza magingo aya kandi ibikorwa byo gupima abantu indwara zitandura byajyaga biyiberamo ntibirasubukurwa.

Car Free Day yasubukuwe muri Nzeri 2020, nyuma y'igihe kigera ku mezi atandatu yari imaze ihagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ni umwe mu bitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru
Buri wese akora imyitozo ijyanye n'imbaraga ze
Biba ari umwanya mwiza wo kuruhura ingingo z'umubiri ku bana n'abantu bakuru
Kunyonga igare ni bumwe mu buryo bwo gukora siporo bwifashishwa n'abantu benshi muri Car Free Day
Hari abahitamo kuyikorana nk'umuryango
Ysolde Shimwe (hagati) uri mu batangije uruganda rukora inkweto rwa Uzuri K&Y nawe yitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru
Abananiwe banyuzamo bakagenda gake

Amafoto: Umujyi wa Kigali




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-munyangaju-mu-bitabiriye-car-free-day-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)