Abamotari bo muri Gasabo biyujurije inzu ya miliyoni 60Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa GECOMO bwatangaje ko iyi nzu izajya ikodeshwa nibura ibihumbi 300Frw buri kwezi agashyirwa kuri konti yabugenewe kugira ngo yunganire abanyamuryango mu mibereho isanzwe ndetse no mu yindi mishinga y'iterambere.

Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, izajya ikodeshwa amafaranga ajye kuri konti ya koperative yahariwe ubukode bwayo noneho nka rimwe cyangwa kabiri ku mwaka hajye harebwa ibyinjiye hagenwe uko bigarukira umunyamuryango.

Umuyobozi wa Koperative GECOMO, Ingabire Jean Baptiste, yavuze ko iyi nzu yo guturamo yubatswe mu kibanza cyaguzwe miliyoni 20Frw, ku buryo amafaranga yatwaye ngo yuzure agera kuri miliyoni 45Frw. Gusa ngo umugenagaciro yayihaye agaciro ka miliyoni 60Frw.

Yakomeje avuga ko bahisemo umushinga wo kubaka inzu zikodeshwa kugira ngo buri munyamuryango agerweho n'inyungu y'imisanzu ye kandi mu buryo burambye.

Ati 'Nk'abanyamuryango twahisemo gukomeza kubaka inzu zinjiza amafaranga ku buryo bizajya bigira icyo byinjiriza umumotari yaba agikora cyangwa atagikora akabona inyungu y'imisanzu yatanze.'

Koperative GECOMO mbere yo kubaka inzu yabanje guhera ku iterambere ry'abanyamuryango binyuze mu kubafasha kubona ibikoresho byo mu rugo nka televiziyo, Gaz ndetse hari n'abahawe amabati. Irateganya kandi gukora umushinga w'ubworozi.

Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'abamotari ku rwego rw'igihugu (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel yasabye abamotari kutumva ko akazi kabo ari ugutwara abantu kuri moto gusa ahubwo bakagira ibindi bitekerezo bakagura ibikorwa cyane cyane mu mitungo itimukanwa.

Yagize ati 'Uyu mutungo uzabafasha ko bashobora no kuwutangaho ingwate muri banki bakajya bagenda bava kuri za moto bajya ku modoka kuko bafite icyo barimo gutangaho ingwate.'

'Nibakomeze bagure ibikorwa ku buryo bizagera aho umunyamuryango niyo yaba adatwaye moto yajya akomeza agahembwa, yaba anayitwaye akagira amafaranga azajya akomeza guhabwa yiyongera ku yo yakoreye kandi yavuye kuri bya bikorwa byabo.'

Yasabye abamotari gukorera muri koperative, gukurikirana uko ibyo batanga bikora, abashishikariza gushaka ibikorwa by'imitungo itimukanwa bizabagoboka uyu munsi n'ejo hazaza.

Bimenyimana Ezechias umaze imyaka irenga umunani ari umunyamuryango wa GECOMO, yavuze ko iyi nzu n'indi mishinga 'bizazamura agaciro k'umugabane w'umunyamuryango'.

Uretse iyi koperative, hari n'izindi koperative z'abamotari zifite ibindi bikorwa birimo inzu zikodeshwa, ibinamba, amagaraje n'ibindi bakesha amahugurwa bahawe n'Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA).

Umuhango wo gutaha iyi nzu witabiriwe n'abayobozi bandi ba koperative z'abamotari
Iyi nzu ngo izafasha abamotari bo muri Gasabo gukomeza kwiteza imbere
Iyi nzu yujujwe n'abamotari bo muri Gasabo ifite agaciro ka miliyoni 60Frw
Ifite ubwiherero bw'imbere mu nzu
Iyi nzu yubatse mu buryo bugezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-bo-muri-gasabo-biyujurije-inzu-ya-miliyoni-60frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)