Menya uburyo wakorera isuku imbwa yawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Si ukuyoza rimwe na rimwe gusa mu gihe ubonye umwanya, mu gihe wiyemeje gutunga imbwa wakagombye kuyitaho uko bikwiye. Hano hari bimwe mu byo ugomba gukurikiza, nk'uko twabikusanyije twifashishije imbuga za Internet zitandukanye.

Kuyuhagira

Ku bantu batunze imbwa usanga batumvikana ku nshuro bagomba kuzoza, ariko abahanga mu kuvura inyamanswa bavuga ko ari byiza ko imbwa yoga nibura rimwe mu mezi atatu. Impamvu yo kuyoza rimwe mu mezi atatu ngo ni uko iyo bibaye kenshi uruhu rwazo rufuruta kandi n'ubwoya bwayo bukaba bwapfuka. Ariko ku mbwa ziba mu ngo zikunda kwiyanduza cyane, zo ngo kuzoza bigomba kuba kenshi bitewe n'uko yiyanduje.

Kuyikorera isuku y'amenyo


Iyo imbwa idasukuye mu kanwa ishobora kurwara ishinya mu gihe itavuwe bikaba byayiviramo uburwayi. Ni yo mpamvu abaganga bazo bagira inama abazitunze kuzoza amenyo buri munsi.

Gusukura aho irara

Aho imbwa zirara hakunze kuba ubwoya bwazo, umwanda n'udusimba duto duto. Kuhoza buri munsi byaba ibyo iraramo n'aho irara ni ingenzi kuko bifasha imbwa kugira isuku yayo n'abo ibana na bo.

Koza ibyo iriramo

Hari aho usanga imbwa zirira ku masahani asa nabi kandi ibyo zirya byazitera ibibazo nk'uko byaba ku muntu. Abaganga bazo bavuga ko iyo imbwa iri kurya no kunywa amazi isiga amacandwe ku byo iriramo akaba ashobora kuzitera indwara cyangwa agatera indwara abakina na zo mu gihe ibyo iriramo bitogejwe neza. Bisaba kubyoza buri nyuma y'uko ibikoresheje.

Gukaraba intoki igihe umaze gukora ku mbwa

Mu gihe umaze koza imbwa yawe, gukina na yo, kuyigaburira no kuyikorera amasuku, ni byiza guhita ukaraba intoki mbere yo kwikoraho cyangwa gukora ku kindi kintu. Ibi bigabanya ibyago byo kuba wakwandura indwara ziva ku nyamanswa.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-uburyo-wakorera-isuku-imbwa-yawe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)