Byagenze bite kugira ngo umukinnyi w'Amavubi wabaye igitaramo yambare imyenda ibusanye? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yongeye gusiga inkuru nyuma y'uko umukinnyi Ngendahimana Eric yinjiye mu kibuga yambaye imyenda ibusanye(ikabutura ya nimero 24 n'umupira wa nimero 25), hari ku mukino wa Amavubi yaraye anganyijemo na Maroc.

Ku munsi w'ejo u Rwanda rwakinnye umukino wa 2 w'itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, ni umukino bahuyemo na Maroc ukarangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Kuri uyu mukinnyi haje kugaragara ikintu kitahesheje isura nziza ikipe y'u Rwanda, aho Ngendahimana Eric yinjiye mu kibuga yambaye ikabutura idahuje nimero n'umupira, ibintu ibintu byavugishije benshi nyuma y'umukino.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yinjiyemo ku munota wa 73 asimbura Kalisa Rashid wasaga n'uwagize ikibazo cy'imvune.

Byagenze bite kugira ngo yinjire mu kibuga afite nimero zidahuye?

Benshi babivuze uko bashatse bamwe bati ikabutura ya nimero 25 yarabuze, abandi bati habaye kwibeshya.

Ubusanzwe ubwo berekanaga nimero abakinnyi bazambara muri CHAN 2020, Ngendahimana Eric yahawe nimero 25 ni mu gihe 24 ari iya Niyomugabo Claude.

ISIMBI yagerageje kuvugana n'abantu batandukanye bari muri Cameroun, ariko abenshi bahuriza ku kuba habayeho kwibeshya ku bashinzwe ibikoresho by'ikipe y'igihugu Amavubi(Kit Managers) ari bo Peter na Rujugiro.

Ubundi amategeko agena ko mbere byibuze y'amasaha 2 Kit Manager agomba kuba yagejeje ibikoresho muri Dressing Room(urwambariro) yamaze no gutegura imyambaro imanitse ubundi agaha umwanya abari buyobore umukino bakaza kugenzura ko ibintu byose byuzuye ndetse na televizyo iri bwerekane ikanyuramo ifata amashusho y'uko mu rwambariro rw'ikipe hameze.

Ubundi umukinnyi aba ateguriwe imipira ibiri(uwo ari bujyane kwishyushya[warm up] n'uwo ari bukinane) ndetse n'ikabutura imwe kuko iyo akinana niyo anakorana warm up.

Habayeho kwibeshya kuri Ngendahimana Eric bamutegurira ikabutura ya nimero 24 n'imipira 2 umwe wa nimero 24(utanditseho izina yagombaga kwishyushyanya) n'uwa nimero 25 (wanditseho izina yagombaga gukinana umukino).

Ngendahimana yagiye kwishyushya yambaye nimero zuhuye ikaburtura ari 24 n'umupira ari 24. Ngendahimana nawe akaba atarigeze agenzura ko nimero zihuye ahubwo yavuye kwishyushya ahita yambara umwenda yari yateguriwe wo gukinana wa nimero 25 unanditseho izina rye.

Ni ibintu bigoye kubyumva ukuntu abantu bose batigeze babona iri kosa kugeza umukinnyi yinjiye mu kibuga, gusa umuntu wese ubajije nta bisobanuro birenze ibi atanga.

Kuva u Rwanda rwagera muri Cameroun rwagiye rugaruka mu itangazamakuru cyane ahinini hashingiye ku myambaro, ari iyo bagiye bambaye yavugishije benshi, ubwo berekenaga imyenda bazakina bambaye nabwo ntibyuzweho ruwme kuko nko ku mwenda w'umunyezamu basibyeho Rwanda bandikaho amazina y'abakinnyi.

Yinjiye mu kibuga yambaye nimero zidahuye
Ni uko umwenda wari Eric Ngendahimana wari uteguwe ariko ntawabibonye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byagenze-bite-kugira-ngo-umukinnyi-w-amavubi-wabaye-igitaramo-yambare-imyenda-ibusanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)