Huye: Umusaza yavuye gusura umukobwa we bukeye bamusanga mu mugezi yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwamanywa Assiel w'imyaka 80 y'amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagali ka Mwendo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye.

Ku wa 8 Mutarama 2021 ni bwo yagiye gusura umukobwa we mu Karere ka Nyanza, ku mugoroba arataha, ariko ntiyagera mu rugo kuko mu gitondo cyo kuri uyu Gatandatu basanze umurambo we mu mugezi wa Ntaruka utandukanya utwo turere twombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwaniro, Nshimyumuremyi Laurent, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uwo musaza wamaze kurohorwa mu mazi ujyanwa ku Bitaro by'Akarere ka Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma bamenye mu by'ukuri icyamwishe.

Yavuze ko ikiraro gifasha abantu kwambuka uwo mugezi cyangijwe kandi mu bihe by'imvura byashize hagiye harohamamo abantu. Gusa ngo kiri hafi gukorwa kuko isoko ryatanzwe.

Ati 'Inyigo yarakozwe ndetse n'isoko ryaratanzwe, igisigaye ni ukucyubaka kugira ngo abantu bajye bambuka batekanye.'

Ubusanzwe icyo kiraro gihuza Umurenge Rwaniro mu Karere ka Huye n'uwa Rwabicuma wo muri Nyanza.

Rwamanywa yabanaga mu rugo iwe n'umugore we bashakanye gusa kuko abana babyaranye bashyingiwe.

Ikiraro cyo ku Mugezi wa Ntaruka gihuza Umurenge wa Rwaniro muri Huye n'uwa Rwabicuma muri Nyanza cyarangiritse ku buryo bukomeye

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umusaza-yavuye-gusura-umukobwa-we-bukeye-bamusanga-mu-mugezi-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)