Kinyinya: Abajura babiri bitwaje ibyuma barashwe bagerageza kurwanya polisi bibaviramo urupfu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu rukerera ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Mutarama 2021, ahagana saa Munani n'iminota 40 aribwo abapolisi bari ku irondo mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo bahuye n'abantu babiri batwaye televiziyo yo mu bwoko bwa SONY ifite pouces [inches] 32.

Abo bajura bari bitwaje ibyuma n'umupanga bahagaritswe, bahita batangira kurwanya abapolisi bashakaga kubata muri yombi, mu kurwanya inzego z'umutekano ni bwo baje kuraswa barapfa.

Abo bajura bishwe barimo Nsengiyumva Alexis w'imyaka 31 ufite ibyangombwa bigaragara ko byafatiwe mu Karere ka Bugesera, mu gihe mugenzi we umwirondoro we utamenyekanye.

Inzego zibishinzwe zahise zigera aho aba bajura barasiwe zitangira iperereza ryimbitse.

Mu butumwa ikunze gutanga, Polisi y'Igihugu ihora iburira abayoboka inzira yo kwigabiza iby'abandi biciye mu bujura ko kwiba ari ikizira.

Polisi y'u Rwanda kandi ikunze kwibutsa abafatirwa mu byaha bagashaka kuyirwanya ko bakwiye kwirinda iyo mico itari myiza ndetse bakayicikaho burundu kuko rimwe na rimwe igira ingaruka zitari ngombwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kinyinya-abajura-babiri-bitwaje-ibyuma-barashwe-bagerageza-kurwanya-polisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)